Umukecuru w’imyaka 61 wari umaze igihe ari mu munyenga w’urukundo n’umusore w’imyaka 24,biyemeje kubana akaramata, umukecuru avugako abonye umugabo yahoze yifuza kuva kera(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Qor’an McCain, ubu ufite imyaka 24, n’umukunzi we, Cheryl McGregor w’imyaka 61, ukomoka i Roma, Jeworujiya, bahuye bwa mbere afite imyaka 15 gusa, ariko ashimangira ko nta byiyumvo by’urukundo byari hagati yabo kugeza ubu ubwo biyemeje kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Nubwo ari muto kurenza umwe mu bana be bwite, bombi bavuga ko ubuzima bwabo bw’imibonano mpuzabitsina ari bwiza kandi bafite imbaraga zo guhuza ibitsina ku kigero kingana.

Qor’an McCain, ubu ufite imyaka 24, n’umukunzi we, Cheryl McGregor w’imyaka 61

Uyu mukecuru w’imyaka 61 y’amavuko avugako ikintu cyambere kimubabaza ari abantu bakunze kumuca intege bamubwira amagambo atari meza ku mafoto n’amashusho akunze gusangiza abamukurikirana kumbuga nkoranyambaga akoresha.

Uyu mukecuru yagize ati “Nubwo hagati yacu hari ikinyuranyo kinini cy’imyaka ibyo ntitubitekerezaho ahubwo abo bitareba usanga aribo bashaka kuduca intege.”

Yakomeje agira ati “Nabonye umusore, nahoze nifuza, nabonye umugabo wuzuza ibyifuzo byanjye, arankunda ndabizi kandi nanjye ndamukunda, ntacyo ankurikiyeho ni urukundo rwaduhuje”

Uyu mukecuru w’imyaka 61 y’amavuko avugako ikintu cyambere kimubabaza ari abantu bakunze kumuca intege

Uyu mukecuru n’uyu musore, biyemeje kubana akaramata batitaye ku kinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo, bavugako bahuye bwambere, ubwo bakoraga muri resitora y’ibiribwa Dairy Queen mu 2012 i Roma, Jeworujiya muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu mukecuru n’uyu musore, biyemeje kubana akaramata batitaye ku kinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO