Umukinnyi uri mubakunzwe muri filme mu Rwanda, Nyuma yo gutera ivi asaba umukobwa ko yamubera umugore, yasezeranye mu mategeko nundi mugore

Gakwaya Celestin wamamaye muri sinema nyarwanda nka Nkaka yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Umutesi Moreen biyemeza kubana akaramata.

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 03 Ukuboza 2020.

Gakwaya Celestin wamamaye muri sinema nyarwanda nka Nkaka yasezeranye imbere y’amategeko

Gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe kuba tariki 12 Ukuboza 2020.

Gakwaya na Moreen ntabwo bamaze igihe kinini bizwi ko bakundana dore ko byamenyekanye cyane muri Nzeri 2020 ubwo bashyiraga hanze integuza y’ubukwe bwabo.

Hari nyuma y’amezi atandatu uyu mugabo yambitse impeta y’urukundo undi mukobwa witwa Rudasingwa Daniella bari bamaze igihe bakundana.

ntabwo yigeze atangaza icyo yapfuye n’uyu mukobwa, gusa yemeje ko uwo bari kumwe ubu ari we wamunyuze.

 

Uyu mugabo w’imyaka 43 agiye gushaka Mutesi Moreen nyuma yo gutandukana n’umugore wa mbere banabyaranye abana babiri.

Gakwaya Celestin ni umwe mu bakinnyi ba filime  bakomeye mu Rwanda. Yamenyekanye muri “Serwakira”, “Rwasa” n’izindi. Agaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye nka “Warampishe” ya Aline Gahongayire, ‘Nturi Wenyine” ya Israel Mbonyi n’izindi.

Ikintu azwiho cyane muri sinema ni uko akunda gukina agaragara nk’umuntu w’umugome.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE