Umukinnyi wa AS Kigali n’Amavubi yamaze kubagwa imvune y’ivi yari amaranye iminsi yagiye ituma adatanga umusaruro.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umukinnyi wa AS Kigali n’Amavubi ukina mu kibuga hagati, Kalisa Rachid yamaze kubagwa imvune y’ivi yari amaranye iminsi yagiye ituma adatanga umusaruro nk’uko bikwiye.

Uyu mukinnyi wari umwe mu bo AS Kigali yari itegereje kuzakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021-22, yaje gufata umwanzuro wo kumubagisha bitewe n’imvune yari afite yatumaga adakina nk’uko bikwiye.

Kalisa Rachid yamaze kubagwa imvune y’ivi yari amaranye iminsi yagiye ituma adatanga umusaruro nk’uko bikwiye.

Ni imvune yo mu ivi ry’ibumoso yabazwe ku munsi w’ejo hashize mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma yo kubagwa azamara hanze y’ikibuga amezi 2.

Ati “byagenze neza, ubu meze neza nta kibazo, bambwiye ko ngomba kumara amezi 2 hanze y’ikibuga nkabona gutangira imyitozo yorohereje.”

Iyi mvune ya Kalisa Rachid yatumye atitwara neza mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya CHAN 2021 yabereye muri Maroc, aho imikino yose y’u Rwanda yakinaga, yavagamo kubera iyi mvune.

Umukinnyi wa AS Kigali n’Amavubi

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO