Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mukarujanga yabyaranye n’umusore ukiri muto bivugisha benshi

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mukarujanga, yabyaranye n’umuhanzi ukizamuka Sano Adolphe ’True Boy’ wakoranye indirimbo na Social Mula.

Uyu muhanzi wakoze indirimbo ‘Kunda cyane’, ‘Sinikoraho’ na ‘Ibituzura’ yakoranye na Social Mula, we na Mukarujanga bibarutse umwana w’umukobwa.

Sano Adolphe, umuhanzi uzwi ku izina rya True Boy yabyaranye n’umukinnyi wa filime Mujawamariya Hyacinthe Mukarujanga uherutse kwibaruka mu kwezi gushize.Mukarujanga wamenyekanye ari mugore wa Samusure muri filime ‘Haranira kubaho’ benshi bise Kanyombya, yafashaga uyu muhanzi mu bikorwa bye bya muzika kuva muri 2018.

Bakaba barabyaye tariki ya 31 Kanama 2021 ariko bakaba batabana ariko ngo babonye ubushobozi ngo bakora ubukwe kuko nta kibazo na kimwe kirimo. Mukarujanga yibarutse uyu mwana nyuma y’uko muri 2014 yibarutse undi.

Icyakora nubwo babyaranye, ngo nta gahunda yo kubana nonaha ihari.
Mujawamariya Hyacinthe uzwi cyane nka Mukarujanga muri sinema yibarutse ubuheta bwe nyuma y’uko mu 2014 nabwo yari yabyaye imfura ye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE