Umukinnyi wa filime uherutse kwishimira ko yakoresheje ubukwe buhenze akagendera mu modoka ya Limuzini, yatandukanye n’umugabo nyuma y’ibyumweru 2(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umukinnyi wa filime uherutse kwishimira ko yakoresheje ubukwe buhenze akagendera mu modoka ya Limuzini, yatandukanye n’umugabo nyuma y’ibyumweru 2 agira ati “Bakobwa ndabasabye ntimugakore ubukwe mugendeye kubifuza ko murongorwa cyangwa mubyara”

Umukinnyi wa filime muri Kenya, Wambox umaze kwamamara nka ManziWaKibera yatangajeko yamaze gutandukana n’umugabo we bari bamaze ibyumweru bibiri bakoze ubukwe bw’agatangaza bwahuruje benshi mubatuye umujyi wa Nairobi.

Umukinnyi wa filime uherutse kwishimira ko yakoresheje ubukwe buhenze akagendera mu modoka ya Limuzini, yatandukanye n’umugabo nyuma y’ibyumweru 2

ManziWaKibera yari aherutse gukora ubukwe na Obidan Dela, ni ubukwe wabonaga ko buhenze cyane kuko bagendeye mu modoka ndende cyane yo mubwoko bwa limuzini.

Nyuma y’ibyumweru 2 ubu bukwe bubaye, uyu mukobwa yamaze gutangazako yatandukanye n’umugabo avugako uko yatekerezaga urugo rwe atariko yarubonye.

Yagize ati “Nafashe umwanzuro wo guhagarika umubano wanjye kuko uko nabisanze ntabikekaga,…” akomeza agira ati “Nigarukiye kumihanda yanjye kugeza igihe nzabamenyesha.”

Uyu mugore yagiriye inama abakobwa bagenzi be kwirinda kugora ubukwe kubera igitutu cy’abifuza ko barongorwa cyangwa babyara

Yagize ati “Ntekereza ko mbere yo gukora ubukwe abantu bajya babanza kumenyana, ndabagira inama yo kudakora ubukwe kubera igitutu cy’abashaka ubukwe cyangwa abashaka ko mubyara.”

Bakoreye ubukwe muri Limuzini

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO