Search

Umukinnyi waciye agahigo gakomeye ku Isi ko kwiruka Metero 400 mu gihe gito yitabye Imana bitunguranye

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Icyamamare mu kwiruka Metero 400 mu gihe gito Nicholas Bett  wo muri Kenya, yitabye Imana bitunguranye azize impanuka y’imodoko kuri uyu wa Gatanu taliki ya 08 Kamena 2018, ahitwa Nandi.

Umuvugizi wa Polisi yo mugace ka Nandi mu gihugu cya Kenya, Patrick Wambani yavuze ko iyi mpanuka yahitanye iki cyamamare yabaye kuri uyu wa Gatatu azize impanuka y’imodoka y’ibirinduye.

Bett yigeze kuba umukinnyi waciye agahigo gakomeye ku  Isi mu kwirukanka metero 400, mu gihe gito, ubusanzwe avuka mu muryango w’abana batatu akaba ari umwana wa Kabiri mu muryango iwabo.

Kugira ngo abashe kwitwa igihangage mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ku rwego rw’Isi, uyu mukinnyi yirukanse Metero 400 akoresha igihe kingana n’iminota 47 n’amasegonda 49 gusa mu isiganwa ryabereye mu gihugu cy’Ubushinwa i Beijing mu mwaka wa 2015.

Nanone uyu mukinnyi mu isiganwa ryo kwirukanka, yongeye guca agahigo ku Isi,ubwo yarangije irushanwa akoresheje iminota 48 n’amasegonda 24.

uyu mukinnyi yitabye Imana azize Impanuka y’imodoka

Nicholas Bett yavutse taliki 27 Mutarama1990, akaba ayitabye Imana azize impanuka y’imodoka,yari umugabo w;ubatse ndetse assize umugore n’abana batatu.

Bett waciye agahigo ko kwiruka Metero400

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

 

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.