Umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sport n’ikipe y’igihugu Kimenyi Yves na Miss Muyango mubyishimo bidasanzwe

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sport n’ikipe y’igihugu Kimenyi Yves na Miss Muyango bibarutse umwana w’umuhungu tariki ya 30 Kanama 2021.

Nk’uko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga Muyango ari gukora ku ntoki z’umwana we yari amaze kubyara, Kimenyi yashimiye abamushimiye kubera ibyishimo arimo byo kubyara, ndetse ku mbuga nkoranyambaga akaba yagize ati “nyemerera Data ngushime.”

Umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sport n’ikipe y’igihugu Kimenyi Yves na Miss Muyango bibarutse umwana w’umuhungu

Byavuzwe kenshi ko Muyango yaba asigaye abana mu nzu na Kimenyi ndetse biza kuvugwa ko yaba atwite bishimangirwa n’uburyo Muyango yagaragaraga ubwo bamutereraga ivi muri Gashyantare 2021, gusa aba bombi birinze kugira byinshi babivugaho.

Mu minsi ishize nibwo Kimenyi yatawe muri yombi n’abandi bakobwa bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19, nyuma yo gutegura ibirori byo gutegurira umwana uzavuka bizwi nka baby shower, gusa yaje kurekurwa nyuma yo gutanga amande.

Miss Muyango wabaye Miss photogenic mu mwaka wa 2019 amaze igihe kinini akundana na Kimenyi Yves akaba umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram.

Miss Muyango wabaye Miss photogenic mu mwaka wa 2019 amaze igihe kinini akundana na Kimenyi Yves akaba umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO