Umukinnyi w’ikipe y’amavubi, Byiringiro Lague ku myaka 21 y’amavuko yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we, Uwase yaherukaga kwambika impeta ya fiyansaye

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Rutahizamu w’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC n’Amavubi, Byiringiro Lague  w’imyaka 21 y’amavuko, ubu mu gitabo cy’irangamimerere ni umugabo ufite umugore nyuma y’uko we n’umukunzi we Uwase Kelia basezeranye mu mategeko.

Amakuru yo gusezerana kwa Byiringiro Lague na Kelia yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021 ubwo uyu rutahizamu yari amaze amasaha macye yambitse impeta umukunzi we amusaba kumubera umugore.

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC Byiringiro Lague yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwase Kelia.

Byahise binatangazwa ko aba bombi uyu munsi ku wa Kane tariki 30 Nzeri 2021 basezerana mu mategeko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, inkuru yabaye impamo maze Byiringiro Lague na Uwase Kelia bajya mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge basezerana kubana nk’umugore n’umugabo.

Byiringiro Lague ateye ikirenge mu cya mukuru we Jacques Tuyisenge bakinana muri APR FC na we uherutse kurushinga.

Byiringiro Lague ubu utari guconga ruhago nyuma y’imvune yagiriye mu mukino ikipe y’u Rwanda yakinagamo na Kenya akaza kugira ikibazo ku mutwe.

Byiringiro Lague asezeranye imbere y’amategeko nyuma y’iminsi ibiri amwambitse impeta y’urukundo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO