Umukinnyi w’ikipe yo mu Budage n’umugore we bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi 10 nyuma yo guhimba inkuru y’urupfu rwe

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Uwahoze ari umukinnyi wa Schalke yo mu Budage, Hiannick Kamba, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi 10 nyuma yo guhimba inkuru y’urupfu rwe byatumye umuryango we uhabwa miliyoni 1£.

Kamba w’imyaka 35 n’umugore we Christina von G. w’imyaka 41, bombi bakatiwe imyaka itatu n’amezi 10 mu cyumweru gishize nyuma yo kubeshya ko uyu mugabo yapfuye.

Uwahoze ari umukinnyi wa Schalke yo mu Budage, Hiannick Kamba, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi 10 nyuma yo guhimba inkuru y’urupfu rwe

Iki gikorwa cyo guteka imitwe cyatangiye mu 2016 ubwo Kamba yavaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho avuka, bikavugwa ko yaguye mu mpanuka y’imodoka nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Bild.

Nyuma y’urwo rupfu rwahimbwe, umugore we yasabye guhabwa amafaranga y’ubwishingizi ndetse asaba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyemezo cy’uko umugabo we yitabye Imana.

Aba bombi bari barafashe ubwishingizi bw’ibihumbi 505£, bwakubywe kabiri nyuma y’urupfu.

Mbere yaho, bari bashatse gufata ubwa miliyoni 3,37£, ariko ikigo babusabyemo kirabyanga.

Umugore wa Kamba yahawe kandi ibihumbi 84,2£ n’uruganda rwa Evonik umugabo we yakoragamo nyuma yo kurekeraho gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Icyo gihe, amakipe yakiniye arimo VfB Huls, yanditse ubutumwa bw’akababaro ubwo byavugwaga ko uyu mugabo yapfuye.

VfB Huls yagize iti “Urupfu rwe rusize icyuho kinini. Nta gushidikanya ko kubura Hiannick atari igihombo gikomeye muri siporo, ariko mbere na mbere tuzamukumbura nk’umuntu wari ingenzi kuri twe.”

Hashyizweho iperereza maze uyu mugabo wigeze gukinana na Manuel Neuer muri Ikipe y’Abato ya Schalke, abwira ubuyobozi ko ari umwere kuko atigeze ahimba iby’urupfu rwe.

Yavuze ubwo yavaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimuswe ndetse akajyanwa ahantu hadatuwe, aho yavuye nta mafaranga asigaranye.

Ibyo ngo byatumye adashobora kuvugisha abandi bantu, hakwirakwira ibihuha ko yitabye Imana.

Muri Werurwe 2018 ni bwo Kamba yagiye kuri Ambasade y’u Budage iri i Kinshasa, abwira abayobozi ko nyina n’umugore we bamushimuse ndetse bakamuta mu bihuru kugira ngo babashe kubikuza amafaranga y’ubwishingizi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Sueddeutsche Zeitung cyo mu Budage.

Yatangaje ko batwaye amafaranga ye yose, ibyangombwa na telefoni, bamusiga nta bundi buryo bushobora kumufasha guhura n’abandi bantu ku buryo yari kubabuza kwishyuza amafaranga y’ubwishingizi.

Kamba yasubiye mu Budage ameze neza, atangira gukora mu ruganda rwa Evok mu 2019.

Ntihazwi impamvu Evonik yongeye guha akazi uyu mugabo nyamara yarayibeshye kugeza ubwo imutangaho amafaranga.

Kamba n’umugore we, bombi bagejejwe imbere y’ubutabera mu cyumweru gishize, bashinjwa kubeshya, ariko bombi babihakana.

Umushinjacyaha Hauke Schlick yavuze ko ibyo gushimutwa ntacyo bivuze kuko uregwa yari umuntu ufite ubwenge ushobora gushaka ubundi buryo yavuganamo n’abandi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Bild.

Aba bombi bashinjwa, baryumyeho mu rukiko, byatumye bahabwa igihano kingana cyo gufungwa imyaka itatu n’amezi 10, ariko bakaba bashobora kujurira.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO