Umukinnyi w’umugande wari watorokeye mu Buyapani, yafashwe agarurwa i Bugande polisi ihita ijya kumufunga

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umukinnyi uterura ibiremereye wa Uganda wari watorotse hoteli yarimo n’abandi bajyanye mu mikino Olempike mu Buyapani yagaruwe i Kampala amasaha macye mbere y’uko iyo mikino itangira ku mugaragaro.

Julius Ssekitoleko yagejejwe mu gihugu cye mu gitondo cyo ku wa gatanu avuye mu Buyapani ahita afatwa na polisi akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe.

Julius Ssekitoleko yafotowe ageze mu gihugu avuye mu Buyapani

Nyina, umugore we utwite, n’abategetsi bo muri guverinoma bari baje kumureba ku kibuga cy’indege ntibagize amahirwe yo kumubona.

Mu itangazo, minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko “guverinoma ya Uganda igiye kugorora uwo mukinnyi kugira ngo azabashe gukomeza umwuga we.”

Ivuga kandi ko azafashwa “kumva uko iyo myitwarire mibi atari we gusa yagiraho ingaruka nk’umukinnyi ahubwo n’abandi bakinnyi bose mu mikino n’igihugu muri rusange.”

Charles Twino, umuvugizi w’igipolisi w’urwego rugenza ibyaha rwa Uganda, yavuze ko polisi ifunze Ssekitoleko mbere y’uko ivugana na we ikareba niba hari icyaha yakoze cyangwa nta cyo.

Twino avuga ko Ssekitoleko ananiwe kandi yemerewe kuba aruhuka.

Ubwo Ssekitoleko yatorokaga hoteli mu mujyi wa Izumisano mu ntara ya Osaka, ntiyari yujuje ibishya bisabwa abo mu cyiciro cye byatangajwe yaramaze kugera mu Buyapani.

Bityo byari biteganyijwe ko agaruka muri Uganda hagati muri iki cyumweru.

Atoroka, yasize inyandiko mu cyumba cye avuga ko yifuzaga kuguma no gukora mu Buyapani.

Polisi y’Ubuyapani yahize Ssekitoleko, aza gufatirwa mu mujyi wa Yokkaichi, muri 160Km mu burasirazuba bw’aho yari yaturutse.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO