Umukinnyi Yannick Mukunzi yavunitse akaguru arikugendera kumbago

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyuma y’imvune ikomeye yo mu ivi yagize ku munsi wo ku wa Gatandatu, Yannick Mukunzi yavuze ko hari igihe ibintu bibi mu buzima aba ari inzira ijyana ku bintu byiza, anashimira buri wese wamwifruije gukira vuba.

Yannick Mukunzi yagize imvune yo mu ivi ry’ibumoso ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira, hari mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Sandvikens IF yatsinzwemo Täby.

Yannick Mukunzi yavuze ko hari igihe ibintu bibi mu buzima aba ari inzira ijyana ku bintu byiza, anashimira buri wese wamwifruije gukira vuba.

Uyu musore wasohowe mu kibuga ku munota wa 19, akaba agomba kubagwa iyi mvune mu byumweru 2, ubu arimo kugendera ku mbago.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifashishije amagambo y’umwanditsi Nicole Reed, yagize ati “rimwe na rimwe ibintu biza ku buzima bwacu, bituyobora ku bintu byiza biba bizatubaho.”

Yakomeje agira ati “ndashimira buri umwe wafashe umwanya we akanyifuriza gukira vuba, nizeye ko nzagaruka nkomeye kurusha mbere. Ndifuriza ikipe yanjye ya Sandvikens IF amahirwe masa mu mikino isigaye, twabikora.”

Uyu musore yavuze ko uburyo yagizemo iyi mvune nta mukinnyi wigeze amukandagiraho, ahubwo umukinnyi wa Täby yamuguyeho ku kuguru agahita avunika.

Yannick Mukunzi yagize imvune yo mu ivi ry’ibumoso

Ntabwo aramenya igihe azamara hanze y’ikibuga nyuma yo kubagwa, avuga ko ategereje icyo abaganga bazamubwira amaze kubagwa, gusa akenshi iyo umukinnyi agize iyi mvune akabagwa, bimusaba amezi kugira ngo agaruke mu kibuga.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO