Umukobwa utagira amaboko, ufite ubumuga bw’ubugufi yakoze ubukwe bwatangariwe na benshi, ahamyako yabonye urukundo yahoraga yifuza(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Sinikiwe Kademaunga, umukobwa utagira amaboko akaba afite ubumuga bw’ubugufi yakoze ubukwe bwatangaje benshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa ukomoka mugihugu cya Zimbabwe yakoze ubukwe n’umusore avugako yihebeye ndetse ngo bakaba bari bamaze imyaka irenga ibiri bari mu munyenga w’urukundo.

Sinikiwe Kademaunga, umukobwa utagira amaboko akaba afite ubumuga bw’ubugufi yakoze ubukwe bwatangaje benshi

Ubukwe bwa Sinikiwe bwatashywe n’abantu benshi biganjemo inshuti ze n’abandi batangazwaga n’iyi couple.

Uyu mukobwa utagira amakobo, akaba afite n’ubumuga bw’ubugufi yahamijeko yabonye umusore umukunda umusore yahoraga yifuza kuko kuva kera atiyumvishaga niba azabona umukunda byanyabyo kubera imiterere ye.

Yagize ati “Ndishimye ndetse ndanezerewe cyane, kuko ntabwo najyaga ntekereza ko nzabona umuntu unkunda byanyabyo, ntabwo numvaga ko nzabona umugabo nkuyu twiyemeje kubana.”

Uyu mukobwa yahamijeko yabonye umuntu akunda cyane

Kademaunga w’imyaka 26 y’amavuko, yiyita umutoza w’abifitiye icyizere, avugako bidakwiye ko umuntu ufite ubumuga bimutera kujya mu muhanda gusabiriza.

Kademaunga, afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’imibereho myiza yakuye muri kaminuza ya Cape Town, mu 2019, yatangije isosiyete ye SK, izobereye mu kuvuga gushishikaza no guteza imbere umuntu ku giti cye.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO