Umukobwa wa Sina Gerald yarongowe n’umugabo w’umunyamafaranga ufite ikigo kiranguza imiti(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hakwirakwizwa amafoto y’umukobwa  witwa Uwitonze Sina Carine ndetse na Dr Rekeraho Emmanuel usanzwe amenyerewe mu bijyanye n’ubushabitsi (Business) m’u Rwanda basezeranye imbere y’amategeko.

Ayo mafoto yaherekejwe n’ibitekerezo byinshi cyane aho benshi bagiye bavuga ko batari baziko uyu Dr Rekeraho Emmanuel  yari akiri ingaragu, gusa hari n’abavuga ko aba bageni bose basa n’amafaranga.

Uwitonze Sina Carine yasezeranye na Dr Rekeraho Emmanuel usanzwe amenyerewe mu bijyanye n’ubushabitsi

Tariki ya 5 Kanama nibwo Dr Rekeraho Emmanuel umuyobozi akaba na nyirikigo Eden Business center Ltd  n’umukobwa w’umuherwe Sina Gerard  nyiri  Urwibutso Enterprises basezeranye imbere y’amategeko mu birori byitabiriwe n’abantu bake hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kubera ibihe Isi n’u Rwanda birimo byatewe na Covid-19 ibi birori byitabiriwe n’abantu bake cyane gusa  Dr Rekeraho Emmanuel  nyirikigo Eden Business center Ltd yatangaje ko abakunzi babo , inshuti n’abavandimwe babo bashonje bahishiwe kuko bazabona ibindi birori bazategurirwa n’uyu muryango mushya Coronavirus n’iba itagihari.

Uyu Rakeraho Emmanuel ni umwe mu bashoramari b’abanyarwanda bamaze kuba ibirangirire, uretse kuba ari ny’iri Eden  Business center Ltd akora n’ibindi bikorwa by’ubushabitsi bitandukanye.

Kubabyibuka neza uyu mugabo Dr Rekeraho yigeze no kuyobora Urugaga Nyarwanda rw’abavuzi gakondo.

Uyu Rakeraho Emmanuel ni umwe mu bashoramari b’abanyarwanda bamaze kuba ibirangirire, uretse kuba ari ny’iri Eden  Business center Ltd akora n’ibindi bikorwa by’ubushabitsi bitandukanye.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO