Umukobwa wabaye Nyampinga yakatiwe imyaka 2 y’igifungo azira koherereza ifoto yambaye ubusa umwana w’imyaka 15

Uwabaye Miss Miss Kentucky  muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 azira koherereza, amafoto y’ubwambure umwana utarageza imyaka y’ubukure

Ramsey Bearse w’imyaka 29 yashinjwaga kohereza amafoto yambaye ubusa ku munyeshuri w’imyaka 15 hagati ya Kanama na Ukwakira 2018 ubwo yigishaga mu ishuri ryisumbuye rya Andrew Jackson muri Virijiniya y’Uburengerazuba.

Ramsey Bearse w’imyaka 29 yashinjwaga kohereza amafoto yambaye ubusa ku munyeshuri w’imyaka 15 byatumye akatirwa imyaka 2 y’igifungo

Ramsey Bearse yemeye mu rukiko ko yohereje byibuze amafoto ane yambaye ubusa  ariko akemeza ko yagaragaraga igice cyo hejuru.

Yagize ati “Kubera ko ndi mukuru kandi ari ingimbi , byanze bikunze ni amakosa yanjye kandi nemera amakosa nakoze.”

Bearse wambaye ikamba rya Miss Kentucky mu 2014, yabwiye umucamanza ko imwe mu mafoto ashobora guteza akaga yari igenewe umugabo we.

Uyu Miss avugako mukoherereza amafoto uyu mwana w’imyaka 15 habayemo kwibeshya kuko izina rye ryari rikurikiranye n’iry’umukunzi we, nuko mugihe uyu mwana yamusabaga amafoto, amwoherereza amafoto menshi harimo niyarigenewe umukunzi we, iyi foto akaba yari yambaye ubusa buri buri ari nayo yatumye bamujyana mu nkiko kuko bitari bikwiye ko ayereka umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Ramsey Bearse w’imyaka 29 imbere y’ubutabera yemera icyaha ariko agahakana ko ifoto y’ubwambure itari igenewe uyu mwana

Bearse yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri kubera kohereza ibintu biteye isoni ku mwana muto.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE