Umukobwa w’imyaka 19 yafashwe na Polisi, azira gusiga umwana we w’amezi 20 agapfira mu nzu, ubwo yari agiye kwiyamamaza mu marushanwa ya Miss

Umubyeyi w’umwangavu yemeye ko yateje urupfu rw’umukobwa we w’amezi 20 i Brighton, ubwo yamusigaga wenyine mu nzu agiye mu marushanwa y’ubwiza yaberaga mugihugu cy’Ubwongereza.

Verphy Kudi, ufite imyaka 19,yabaga wenyine, yemeye icyaha mu rukiko rwa Crown ya Lewes icyaha cyo kwihekura yabigambiriye.

Umubyeyi w’umwangavu yemeye ko yateje urupfu rw’umukobwa we w’amezi 20

Umukobwa we, Asiah Kudi, yapfuye ubwo uyu mukobwa yitabiraga amarushanwa y’ubwiza yaberaga mugace atuyemo aho yasize uyu mwana wenyine agasanga yashizemo umwuka.

Urukiko rwabwiwe ko isuzuma ryakozwe nyuma y’urupfu n’ibizamini by’ubucamanza byagaragaye ko urupfu rwe rwatewe no kutitabwaho.

Urukiko rwabwiwe ko isuzuma ryakozwe nyuma y’urupfu n’ibizamini by’ubucamanza byagaragaye ko urupfu rwe rwatewe no kutitabwaho.

Umucamanza Christine Laing QC yavuzeko ko abunganira abaregwa bifuza kubona raporo mu izina rye, hamwe na raporo ya muganga

Yategetse ko inyandiko zose z’imibereho ijyanye n’uru rubanza zimenyeshwa ubwunganizi mbere y’igihano cyari giteganijwe ku ya 28 Gicurasi.

Umukobwa we, Asiah Kudi, yapfuye ubwo uyu mukobwa yitabiraga amarushanwa y’ubwiza

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE