Search

Umukobwa w’imyaka 32 yakoze ubukwe wenyine, yiyambika impeta arisezeranya kubera igitutu cy’umuryango we uhora umusaba kurongorwa(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Lulu Jemimah umukobwa  w’imyaka 32 y’amavuko wo mugihugu cya Uganda yakoze agashya, akora ubukwe nta mugabo umuri iruhande hakorwa imihango yose ari wenyine, yiyambika impeta, arisezeranya we ubwe, ibi byose ngo yabitewe n’igitutu cy’umuryango we uhora umusaba ko arongorwa kuko ngo babonaga ko yagumiwe.

Lulu Jemimah aracyari umunyeshuri ubu akaba ari gukorera ‘Masters’ muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.

Avuga ko umuryango we uhora umwigisha ukuntu bikwiye ko arongorwa nyamara ngo kuri we kurongorwa ni ikintu cya nyuma kiri muri gahunda ze nyuma yo kwiga.

Lulu yakoze ubukwe ntamugabo umuri iruhande

Mu gushaka guhima ababyeyi be no kugabanya igitutu cyabo yahise ategura umuhango w’ubukwe na we ubwe, yohereza ubutumwa butumira inshuti n’abavandimwe.

Ubukwe bwe ngo yabukoze mu kwezi kwa munani mu kabari k’ahitwa Kisementi i Kampala ndetse anabuhuza n’isabukuru ye y’imyaka 32.

Lulu yakodesheje ikanzu y’abageni, yikorana umuhango w’ubukwe anavuga ijambo ku mpamvu atari kumwe n’umugabo nk’uko bitangazwa na Chimpreports.

Imbere y’abatumirwa bagera kuri 30, Lulu yasubiyemo amasezerano y’abashakanye, ababyeyi be ngo batunguwe banatangazwa n’uyu mukobwa wabo, naho we ngo byari bikwiye ngo bamugabanyeho igitutu.

Lulu avuga ko ababyeyi be bamusabaga kurongorwa, kubyara no kubaka urugo rwe, nyamara we ashaka kujya kwiga. Ibi bintu ngo bibaho cyane muri Uganda.

Lulu Jemimah ati “Ngize imyaka 16, Data yanditse ijambo nzavuga narongowe. Buri uko nujuje imyaka Mama aransengera akansabira umugabo mwiza. Ariko nyamara ibi sibyo binshishikaje.”

Ibi ngo yabikoze kubera igitutu cy’ababyeyi

Lulu yabanje kuba umunyamakuru, abona amahirwe yo kujya kwiga muri Australia, avuyeyo abona andi mahirwe yo kujya kwiga Masters mu Bwongereza ari naho ari ubu.

Mbere yo kugenda akaba yarabanje gusiga akoze aka gashya ngo ababyeyi be bagabanye igitutu kuri we.

Nubwo ubukwe yabukoze ntamugabo umuri iruhande yari anezerewe cyane

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.