Search

Umukobwa w’umunya Ethiopia yagaragaje bidasubirwaho ko ari mu rukundo na Meddy

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nyuma y’uko umuhanzi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda Ngabo Medard Jobert wamenyekanye muri muzika ku izina rya Meddy, akoresheje umukobwa w’umunya Ethiopia mu mashusho y’Indirimbo ye Ntawamusimbura, hatangiye kumvikana amajwi y’uko baba binjiye mu rukundo.

Guhera icyo gihe, Meddy n’uyu mukobwa batangiye kugirana ubushutu bukomeye hagati yabo ndetse bakomeza no kugirana ibiganiro bifashishije imbuga nkoranyambaga zabugenewe mu guhuza abantu batandukanye mu biganiro.

Bivugwa ko uyu muhanzi yahuriye n’uyu mukobwa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse uyu munyamudeli kazi uzwi ku izina rya Mehfira Mimi we akaba akomoka mu gihugu cya Ethiopia.

Ubushuti bwatangiye gututumba hagati ya Mehfira Mimi na Meddy mu mwaka wa 2016, ubwo uyu mukobwa yakoreshwaga mu mashusho ya “Ntawamusimbura” bikaba bikomeje kugaragara ko ntawe uzamusimbura koko mu gihe isano rikomeje kugaragara hagati yabo rikomeje gushyinga imizi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Kanama 2018, Meddy yizihije isabukuru y’imyaka 30. Yakiriye ubutumwa butabarika bwiganjemo ubw’abafana bamwifuriza umunsi mwiza, gusa Mehfira Mimi yabigize akarusho avuga byeruye ko ‘amukunda’.

Uyu munyamideli yahishyuye ukuri abinyujije ku rubuga rwa Instagram, aho yashyizeho ifoto ari kumwe n’uyu musore yandikaho akamuri ku mutima mu magambo y’Ikinyarwanda ati”Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.

Byiyongeye ku magambo uyu musore yigeze gutangaza ubwo yari aheruka kuza mu Rwanda, avuga ko afite umukobwa utari Umunyarwanda umufasha kugendera mu nzira y’urukundo, benshi nibwo banahise bashyira akadomo inyuma y’uyu muya Ethiopia.

Ifoto Mimi yashyize kuri Instagram agaragaza ko akunda Meddy

Yagize ati “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda.”

Uyu mukobwa avuze ko akunda Meddy nyuma y’uko bari bamaze iminsi bakunze kugaragara ahantu hatandukanye basohokanye, ndetse no muri Gicurasi 2018 bigeze kujyana muri Mexique.

Uyu mukobwa yagaragaje bidasubirwaho ko hagati ye na Meddy harimo ubushuti bukomeye mu gihe abakunzi batandukanye b’umuziki w’uyu musore bari bamaze iminsi bemeza ko Meddy yaba akundana n’uyu mukobwa n’ubwo bitari byagahishyuwe nabo ku giti cyabo.

Mimi uvugwa murukundo n’umuhanzi Meddy

Mimi na Meddy bakunze kugaragara basohokanye

Meddy muri Mexique

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.