Search

Umukobwa w’umunyarwandakazi wagaragaye muruhame yasinze arigushakishwa ngo abihanirwe

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu minsi ishize kumbuga nkoranyambaga hagaragaye  amashusho n’amafoto y’umukobwa bivugwako yari yasinze, ari kuri moto inyuma ye hicaye umusore amufashe kugirango atagwa kuri ubu uyu mukobwa ari gushakishwa kugirango ahanirwe icyaha cyo gusindira muruhame.

Amashusho yuyu mukobwa ubwo yakwirakwiraga hari abavuzeko ari Miss Ariane Uwimana wahatanye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016.

Uyu mukobwa niwe bivugwako yagaragaye muruhame yasinze, hari abakwirakwije ibihuha bavugako ari MIss Ariane

Aya makuru yavugako uyu ari Miss Ariane, yakwirakwijwe n’umusore wiyita ThecatVevo kurubuga rwa youtube, nyamara mu iperereza ryakozwe basanze atariwe ndetse uyu Thecatvevo nawe ari gushakishwa ngo ahanirwe icyaha cyo gusebanya kuko uyu Miss Ariane yamaze gutanga ikirego.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko nyuma yo kwakira ikirego cya Miss Ariane Uwimana wavugaga ko yasebejwe na Thecatvevo250, bakoze iperereza bagasanga umukobwa uri ku ifoto atari we.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi riragira riti “ Turi gukora iperereza ku washyizeho ariya mashusho kubera ko yahindanyije isura ya Miss Ariane Uwimana, ndetse n’uriya mukobwa wari kuri moto ku cyaha cyo gusinda mu ruhame.”

Miss Uwimana Ariane ari mubakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016

Modeste Mbabazi, umuvugizi wa RIB wasohoye iri tangazo, avuga ko harimo gukorwa iperereza kuri uwo wandagaje Miss Ariane UWIMANA ariko hakaba harimo no gukorwa iperereza ku mukobwa nyawe wari kuri moto agaragara ko yasinze, kugirango akurikiranyweho icyaha cyo gusinda mu ruhame.

Ingingo ya 268 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri ariko atarenze ibihumbi ijana cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo nyir’akabari n’abakozi be bemeye kwinjiza mu kigo cyabo abantu bigaragaraho ko basinze ku buryo bukabije bakabaha ibisindisha, bahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu ariko atarenze ibihumbi magana abiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.