Umukobwa w’umupolisikazi ufite uburanga buhebuje, yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera(Amafoto)

Umupolisikazi wo mugihugu cya Kenya yavugishije abagabo batari bake ubwo yagaragazaga amafoto ye kumbuga nkoranyambaga agaragaza ubwiza bwe.

Uyu mukobwa ufite ubwiza bwavugishije benshi ni umwe mu barinzi ba sitasiyo ya Polisi i Nairobi.

Uyu mukobwa yavugishije benshi mubanya Kenya

Nk’abandi bantu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, uyu mupolisi nawe akunze kwifashisha izimbuga yiyerekana.

Ubwo yashyiraga hanze amafoto menshi atandukanye, harimo amugaragaza yambaye umwambaro wa polisi y’iki gihugu, uyu mukobwa abagabo benshi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye bamugaragarizako ari mwiza cyane kugeza naho hari abasabye gufungirwa aho uyu mukobwa acungira umutekano.

Uyu mugabo yitwa Njooki yagize ati “Ukuntu urimwiza ndagusabye rwose, bishobotse naza ngafungirwa aho acungira umutekano w’imfungwa.”

Ntibimenyerewe cyane ko abantu bakora munzego z’umutekano bakunda kwigaragaza cyane kumbuga nkoranyambaga biyerekana mu mafoto atandukanye n’aya kazi bakora, gusa muri Kenya ho usanga atariko bimeze.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE