Search

Umukozi w’Imana Idem Ikon yaje i Kigali kwigisha abakristu kwihangira imirimo aho kwirirwa mubyumba byamasengesho

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umukozi w’Imana Archbishop Dr. Idem IKon ukomoka muri Nigeria kuri ubu ari kubarizwa mu mujyi wa Kigali aho yaje muri gahunda yo guhugura abapasiteri n’abakirisitu muri rusange ku kwihangira imirimo bakava mubyo kwirirwa mu byumba byasengesho ngo bategereje ko Imana ibakorera ibitangaza.

Archbishop Dr. Idem Ikon aje guhugura Abapasiteri n’abakirisitu bo mu Rwanda ku kwihangira imirimo aho kwirirwa mu byumba byasengesho.

Dr. Idem Ikon umaze imyaka 51 y’igisha ijambo ry’Imana, yatumiwe mu Rwanda n’umuryango witwa UWONDIWE Ltd usanzwe ukora ibikora bitandukanye byo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo no kwiteza imbere mu buryo butandukanye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Kanama 2018, umuyobozI w’umuryango Uwondiwe Ltd, Uwingabire Gerardine yavuze ko bahisemo gutumira uyu mu Pasiteri w’inararibonye kugirango abafashe kwereka abapasiteri bo mu Rwanda ko gusenga byonyine bidahagije kugirango ubone ibitangaza by’Imana.

Yagize ati ”Twatumiye uyu Pasiteri kuko dusanzwe tumuziho ubunararibonye mu kwigisha ijambo ry’imana, impamvu twamuzanye nukugira ngo ahugure abapasiteri bakomeje kuyobya abantu babahanurira ibintu bazi ko bidashoboka, bigatuma abayoboke babo bamwe bahora mubukene kubera kudakora ngo bategereje ko Imana izabakorera ibitangaza.”

Yakomeje avuga ko muri iyi minsi hateye ubuhanuzi bwinshi aho usanga abantu birirwa ku misozi bagiye gusenga bizeye ibintu babwiye n’abapasiteri ngo Imana izabakorera bakirengagiza gukora, nyuma ukazasanga ashaje ntacyo agishoboye kwikorera.

Archbishop Dr. Idem IKon we yavuze ko Abanyafurika dufite ikibazo kijyanye n’imyumvire mibi twatewe n’abazungu baje kutwigisha imana ariko bakadushyiramo imyumvire ihabanye n’ukuri. Akaba ariyo mpamvu avuga ko yahagurukiye gukura iyi myumvire ishaje mu banyafurika abasobanurira ko bakwiye kwita ku murimo amasengesho akaza yiyongera ku mirimo y’amaboko yabo.

Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018 nibwo umukozi w’Imana Idem Ikon atangira gutanga inyigisho zo guhugura abapasiteri n’abandi bakristu babyifuza. Ibi bikaza kubera mu nyubako ya Makuza Peace Plaza mu mujyi wa Kigali muri etage ya mbere.

Uwingabire Gerardine umuyobozi w’umuryango UWONDIWE Ltd.

Dr. Idem Ikon amaze imyaka 51 yigisha ijambo ry’Imana kaba ari nawe watangije Revival Valley Ministries.

Uretse kwigisha ijambo ry’Imana, Idem Ikon yanditse n’ibitabo bitandukanye harimo nibyo yatangiye guhindura mu Kinyarwanda.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.