KANDA HANO UREBE VIDEO
Uwiringiyimana Theogene wamenyekanye nka Theo Bose Babireba, umukozi w’Imana uvuga ubutumwa abicishije mu ndirimbo, uyu muhanzi yatunguye benshi ubwo yagaragaraga mu kabari gahereye I Nyamirambo, aho yagiye kurubyiniro maze abahaze agacupa bakamwakiriza ikinyobwa cya Primus.
Ubusanzwe Theo Bose babireba ni umuhanzi ukorera umurimo w’Imana mu itorero ry’ADEPR, rimwe mu madini afata ikinyobwa cy’inzoga nk’ikizira kuribo.
Theo Bose babireba arikuririmba mu kabari, inyuma ye hari ibyapa byamamaza ikinyobwa cya Primus.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28 ugushyingo 2015, Bose babireba yari mubahanzi bafashije Senderi kumurika album ye ya gatatu yise Tekana.
Theo Bose babireba acyinjira muri aka kabari abamubonye bakamumenya niwe bahise batangira guhanga ijisho cyane, benshi bibaza niba uyu muhanzi ari bubashe guhagarara imbere y’abantu bari buzuye muri aka kabari kandi basinze.
Uyu mukozi w’Imana akigera kurubyiniro abasore n’inkumi byagaragaraga ko basinze bamwakirije ikinyobwa cya Primus, bamusanganiza amacupa kurubyiniro bamwe batangira no kuzimumena ku ikote yari yambaye, Theo yanga kwakira ayo mazimano y’inzoga bamuherezaga ari benshi, uwayimuherezaga yamuhungaga.
Umwe mu bakobwa babyina ikimansuro muri aka ka kabari
Aka kabari, Theo Bose babireba yaririmbiyemo kari mutubari duciriritse abenshi bita mu kubite umwice, haragaramo cyane abakobwa baba baje kwigurisha ndetse n’abasore baba baje kwihera ijisho abakobwa b’abagande kazi bahabyina ikimansuro bambaye imyambaro y’urukozasoni ari nabyo abenshi bahakundira, ahagana mu masaha ya samunani z’ijoro, Theo Bose babireba nibwo yabaririmbiye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe nka Ikiza Urubwa, Bose babireba nizindi.
Bosebabireba yavuze ko kuririmba mu kabari kuri we ari ubwa mbere abikoze, kandi ko atari byo yari yagambiriye kuko ngo Senderi atari yarigeze amumenyesha ko igitaramo kizabera mu kabari, kuko ngo iyo aza kubimenya mbere atari kuhaza.
Yagize ati “Iyo mba nabimenye mbere ko ari akabare ntabwo mba naje, ntabwo nari nzi ko mu kabare bamurikiramo Alubumu, nari nzi ko haberamo kunywa n’ibindi. Naje ntazi ko ari mu kabare Senderi yanzanye ambwira ati ‘Ngwino ndamurika Alubumu’, ariko akambwira ngo ni kuri Cosmos nkagira ngo ni ha hantu wenda habera imikino ya Basket kuko Nyamirambo sinyizi cyane njye ntuye ku Gisozi hanyuma mbonye ari ho nyine, […] burya hari ibintu byo kwitondera kuko ntabwo wahita umenya impamvu, ndabyemera kuko ni ibintu bisanzwe abagabo bahura n’ibitandukanye nk’abagabo. ”
Theo Bose babireba bamuhereza inzoga ngo asomeho
Bosebabireba usanzwe ugirana amakimbirane ya hato na hato n’abayobozi b’idini asengeramo yaherukaga no guhagarikwa kubera indirimbo ye “Ingoma” yasubiranyemo n’umuraperi Ama-G The Black, aho bamwe mu bapasiteri be bavugaga ko yatandukiriye agakorana n’abaririmba iby’isi.
Theo Bose babireba, uko byagaragaraga yari yaryohewe n’ikimansuro, hano yitegerezaga abakobwa babyinaga bambaye utujip tugufi.
Theo Bose babireba akiva kurubyniniro yahise ataha yirukanka
Kanda Hano ukomeze udukurikire kuri facebook , kuri twitter kanda hano, kuri youtube kanda hano, bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse.
Ariko kuki musebanya?! ABO MWITA ABASINZI NA BO NI ABACU KDI NIBO BACYENEYE UBUTUMWA BWIZA NGO BAKIZWE. WOWE RERO wanditse iyi nkuru urahirwa niba utabarimo ariko kdi ufite ibibazo ku munsi w’urubanza kuko abazi byinshi bazabazwa byinshi kdi harigihe ABO WITA ABASINZI UZASANGA BAGUTANZE MU BWAMI BW’IJURU ubarebesha amaso utashobora no kubakozaho imitwe y’intoki zawe bitewe naho uzaba wisanze ( hamwe abahari bazaba bari mucyo twita umuriro w’iteka) NIBA NGUKOMEREKEJE WIHANGANE aho kunigwa n’ijambo…………
Yego ujye usoma ka byeri utazaba imbwa haaaa bravo primus na bralirwa ubutaha ujye usoma na 5di
Yesu igihe asinzwe amavuta kumaguru numumaraya abigishwa biwe bagize ibibazo byishu mugabo Yesu arababwira ko umuntu muzima adakeneye muganga abagwaye nibo bakeneye umuganga mukaba muri bazima musengere abakirimboregwa babivemwo uwemeranya nanje avuge ngo amen