Umukukinnyi uri mubakomeye mu ikipe ya Police FC, yasezeranye mu mategeko n’umukobwa bari bamaze imyaka umunani bakundana(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Myugariro w’ikipe ya Police Fc n’ikipe y’igihugu, Amavubi, Muvandimwe Jean Mari Vianney yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, Soleil yari amaze iminsi mike yambitse impeta amusaba ko yakwemera kumubera umugore.

Kuwa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 nibwo Muvandimwe Jean Marie Vianney yasezeranye na Soleil imbere y’amategeko bikaba byarabereye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Muvandimwe Jean Mari Vianney yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, Soleil yari amaze iminsi mike yambitse impeta

Muvandimwe JMV na Soleil bari bamaze imyaka umunani bakundana, kuri ubu bakaba basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko.

Ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021, nibwo Muvandimwe Jean Marie Vianney yari yambitse impeta Umukunzi Soleil amusaba kuzamubera umugore.

Muvandimwe nawe akaba ateye ikirenge mu cy’abandi bakinnyi baherutse gushinga ingo harimo nka Bizimana Djihad nawe wakoze ubukwe mu minsi ishize.

aba bombi bari bamaze imyaka umunani bakundana

Muvandimwe Jean Marie Vianney yakiniye amakipe atandukanye nka Gicumbi Fc, kuri ubu n’umukinnyi wa Police Fc ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO