Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umuturage yaragiye gusuhuza(VIDEO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Emmanuel Macron yakubiswe urushyi mu maso ari murugendo yagiriraga mu majyepfo y’Ubufaransa.

Mu mashusho yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga, Macro agaragara yegera uruzitiro rwari rwashyizweho ngo rumutandukanye n’abaturage, mu rugendo yarimo muri Tain-l’Hermitage hanze yo mu gace kitwa Valence.

Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Emmanuel Macron yakubiswe urushyi mu maso ari murugendo yagiriraga mu majyepfo y’Ubufaransa.

Ubwo Macro yajyaga gusuhuza abegereye uruzitiro, umugabo wambaye umupira w’icyatsi cyijimye, yahise akubita Perezida Macro urushyi mu maso, maze abamucungira umutekano bahita bitambika bajya hagati.

Macro yahise avanwa ahongaho yirukanka.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa bitangazako abagabo babiri bagaragara muri ayo mashusho bahise batabwa muri yombi.

Muri ayo mashusho Macro yongeye kugaragagara, asubiye kuri rwaruzitiro maze aganira n’abaturage bari bakihahagaze.

Kugeza ubu, umwirondoro w’uwakubise Macro urushyi nturamenyekana ndetse ntiharatangazwa n’icyatumye uyu muntu yubahuka umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, yahise ashyikirizwa polisi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO