Umulisa Rose witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yasabwe anakwa(Amafoto)

Umulisa Rose Marry witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yasabwe anakwa n’umugabo we Mugabo Fabrice bari bamaze igihe bakundana.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa aho Mugabo Fabrice yasabye anakwa Umulisa Rose Mary, ababyeyi be nabo babiha umugisha, ni mu muhango wabereye Kimironko.

Umulisa Rose Marry witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yasabwe anakwa n’umugabo we Mugabo Fabrice

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hateganyijwe indi mihango isigaye, gusezerana imbere y’imana no gushyingirwa, ni mu gihe gusezerana imbere byabaye mu cyumweu gishize.

Umulisa Rose Marry witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020

Umulisa Rose Mary ubu arimo kwiga ibijyanye nn’icungamutungo muri Kigali University, akaba ari umwe mu bakobwa 54 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda aho yari yatoranyijwe mu bakobwa 20 bari bahagarariye Umujyi wa Kigali, ariko ntiyagize amahirwe yo kwinjira muri 20 bagiye mu mwiherero kuko yaviriyemo mu ijonjora.

Umulisa Rose Mary ubu arimo kwiga ibijyanye nn’icungamutungo muri Kigali University, akaba ari umwe mu bakobwa 54 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE