Umumararungu wamamaye muri filime nyarwanda yitabye Imana

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Sandra Umumararungu wamamaye muri filime nyarwanda akaba n’umukunzi wa Bahati wo muri Just Family yitabye Imana.

Sandra yashizemo umwuka kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021, akaba yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe aho yari arwariye.

Sandra Umumararungu wamamaye muri filime nyarwanda akaba n’umukunzi wa Bahati wo muri Just Family yitabye Imana.

Uyu mukobwa yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo nka Ruzagayura, Kaliza, Ay’Urukundo n’izindi, gusa yari yarabiretse akora ibijyanye n’ubucuruzi.

Uretse gukina filime yanabaye umukunzi w’igihe kirekire wa Bahati Makaca wamenyekanye mu itsinda rya Just Family, nyuma baza gutandukana baranamaze kwiyemeza kubana.

Uyu ni na we winjije Bahati wo muri Just Family mu bijyanye no gukina filime mu 2012.

Mu 2017, Umumararungu yaje kugira uruhare runini mu gutuma itsinda rya Just Family ryongera gusubirana nyuma y’imyaka myinshi risa n’iryakubise umutwe hasi.

Uyu mukobwa yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo nka Ruzagayura, Kaliza, Ay’Urukundo n’izindi

Imana imuhe uruhuko ridashira!

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO