Umumugore wambere wabyaranye na Jay Polly, yagaragaje agahinda no gukumbura uyu muhanzi umaze amezi 2 yitabye Imana, avuga n’ukuntu akumbuye akazina yakundaga kumuhamagara.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Amezi abiri arashize umuhanzi munjyana ya Hip hop, Tuyishime Joshua yitabye Imana, ni inkuru yashavuje benshi mubakunzi b’umuziki mu Rwanda.

Nyuma y’amezi abiri uyu muhanzi yitabye Imana, umugore we babyaranye umwana mukuru, ari mubagaragaje agahinda afite kubwo kubura umugabo babyaranye umwana w’umukobwa ari nawe mfura ya Jay Polly.

Amezi 2 arashize Jay Polly yitabye Imana

Nirere Afsa  yabayranye na Jay Polly umwana bise Crystal, aba bombi nubwo babyaranye ntibigeze babana igihe kirerkire, kuko babanye bamaze kubyarana nuko nyuma bazagutandukana buriwese akomeza ubuzima bwe.

Nirere Afsa abinyujije kuruba rwe rwa facebook yagaragaje agahinda yatewe no kubura, uwo babyaranye ndetse agaragaza ko akumbuye akazina uyu muhanzi yakundaga kumuhamagara.

Mu magambo y’icyongereza n’igifaransa Afsa wiyita Fifi Mama Cristal yagize ati “I really miss this hondesome niggaz Joshua ,the guy use to call me my ka small size fify de fleur ça va ? à cause de toi je suis devenue maman crystal ! merçi pour tout my dear friend !2 mois déjà !it’s crazy how time flies !thanks for everything i will always appreciate 🙏ngufite ku mutima.Allah akwagurire imva ashyiremo urumuri Allahuma Amiina ya Rabi 🙏”

Nirere Afsa mu muhango wo gushyingura Jay Polly

Umuraperi Jay Polly yitabye Imana ku wa 2 Nzeli 2021. ubwo uyu muhanzi yashyingurwaga abafashe amagambo bose bahurije ku gusaba abagore babiri babyaranye kongera umubano w’abana babyaranye.

Jay Polly yitabye Imana asize abana babiri, harimo ufite imyaka icumi yabyaranye na Nirere Afsa uzwi nka Fifi n’undi wujuje imyaka itanu yabyaranye na Mbabazi Sharifa.

Jay Polly yitabye Imana asize abana babiri, harimo ufite imyaka icumi yabyaranye na Nirere Afsa uzwi nka Fifi

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO