Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Diego Maradona wabazwe kugice cy’ubwonko yapfuye

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunya-Argentine w’icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona wari uherutse kuva mu bitaro aho yari yarabazwe ku gice cy’ubwonko, yapfuye.

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, yitabye Imana ku myaka 60 azize indwara y’umutima, nyuma y’ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro aho yari yabazwe mu mutwe.

Diego Armando Maradona, yitabye Imana ku myaka 60 azize indwara y’umutima

Mu byo azahora y’ibukirwaho ni ukwegukana igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1986 aho yanikubiye ibihembo byinshi byatanzwe icyo gihe.

Mu mwaka wa 1990 yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ariko ntiyabasha kwegukana igikombe.

Mu gihe yavaga mu bitaro, Maradona yari ari mu modoka itwara indembe (ambulance) iherekejwe n’imodoka nyinshi z’abakunzi be, aho benshi bari bamaze iminsi bakambitse ku bitaro yari arwariyemo mu mujyi wa Buenos Aires muri Argentine, baririmba indirimbo zimusabira gukira.

Isaha imwe mbere y’uko asohoka, muganga umukurikirana Dr Leopoldo Luque, yabanje gutangariza imbaga yari irimo n’abanyamakuru, ko Maradona yemerewe gutaha iwe mu rugo, akazakomeza kondorerwa mu nzu iherereye ahitwa Tigre, hafi y’umukobwa we wa bucura Giannina, umwe mu bana batanu ba Maradona babashije kumenyekana.

Diego Maradona wari uherutse kuva mu bitaro aho yari yarabazwe ku gice cy’ubwonko, yapfuye.

Maradona yari yajyanywe mu bitaro afite ikibazo cyo kubura amaraso n’amazi mu mubiri tariki ya 02 Ugushyingo 2020, biza kugaragara ko afite ibibumbe by’amaraso byipfunditse mu mutwe we « hématome sous-dural », akaba yari yatangiye koroherwa nyuma yo kubagwa, gusa bikaba birangiye ashizemo umwuka kubera ikibazo cyo guhagarara k’umutima.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE