Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Julius Chita yakoze ubukwe(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Jules William wamamaye nka Chita yakoze ubukwe na Batamuriza Yvette bamaranye imyaka 3 bakundana.

Ku munsi w’ejo wa Kane tariki ya 3 Kamena 2021 nibwo aba bombi bemeranyijwe kubana akaramata bahamya isezerano ryabo imbere y’amategeko.

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Jules William wamamaye nka Chita yakoze ubukwe na Batamuriza Yvette bamaranye imyaka 3

Uyu muhango wabaye ku isaha ya saa sita zo ku wa Kane mu Murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho Gitifu yabahaye umugisha.

Chita na Yvette bagiye kubana akaramata nyuma y’imyaka 3 bakundana. Urukundo rwabo rukaba rutaravuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi bari bazi iby’uru rukundo rwabo.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba muri Nyakanga 2021.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba muri Nyakanga 2021.

Chita akaba ari umuyobozi wa Chita Magic TV, akaba yaramenyekanye mu gisata cy’imyidagaduro cyane mu rwenya aho yigana amajwi y’abantu batandukanye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO