Search

Umunyamakuru Axel Rugangura yahawe intama kubera kwogeza neza imipira kuri Radio Rwanda

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Axel Rugangura umwe mu banyamakuru ba RBA mu gisata cy’imikino, yahawe intama n’umuryango wo mukarere ka Rubavu wamwihebeye kubera kwogeza neza imipira.

Dj Bissosso usutamye yakira intama yari ihawe Axel Rugangura bakorana.

Muri izi mpera z’icyumweru dusoje nibwo televiziyo na radio Rwanda byari byerekeje mu karere ka Rubavu muri gahunda ya RBA yo kwegera abaturage.

Benshi mu banyamakuru bakunzwe kuri ibi bitangazamakuru mu biganiro bitandukanye bari berekeje muri aka karere kwegerana n’abakunzi babo.

Rugangura Axel uri mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi kuri radio Rwanda mu biganiro by’imikino no kwogeza imipira, yaje gutungurwa n’umugabo wari waje kwihera ijisho abanyamakuru ba RBA aherekejwe n’abana be babiri harimo n’uwo yitiriye Axel.

Uyu mubyeyi yasabye umwanya maze arawuhabwa atambuka imbere ari kumwe n’abana be, yabwiye uyu munyamakuru Rugangura Axel ko amukunda cyane byanatumye amwitirira umwe mu bana be yari yazanye ariwe ‘Kwizera Axel’.

Aba bana b’uyu mubyeyi baje bafite intama bayiha Axel Rugangura bamubwira ko ari impano yo kumwereka urukundo umuryango wabo umukunda.

Axel Rugangura nawe yashimiye cyane uyu muryango ku bw’urukundo rukomeye bamweretse, avuga ko bimuteye ishema no kurushaho gukunda akazi akora.

Rugangura Axel wambaye umupira w’ubururu afata ifoto n’uyu muryango wamweretse urukundo rukomeye.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.