Umunyamakuru Fatakumavuta yatangiye kugurisha album ye y’indirimbo 12 igaragaraho abahanzi 25, ica agahigo ko kuba ariyo ihenze cyane kurusha izindi mu Rwanda.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Sengabo Jean Bosco, umunyamakuru wa Flash Radio na TV, umaze kwamamara mubiganiro by’imyidagaduro hano mu Rwanda nka Fatakumavuta, yatangiye gucuruza album ye ya mbere avugako agiye guca agahiko katarakorwa nundi muhanzi hano mu Rwanda.

Fatakumavuta yashyize hanze album ye ya mbere yise “Fatology” igizwe n’indirimbo 12, avugako izagaragaraho abahanzi 25.

Sengabo Jean Bosco, umunyamakuru wa Flash Radion na TV, umaze kwamamara mubiganiro by’imyidagaduro hano mu Rwanda nka Fatakumavuta

Fatology ni album yatangiye kugurishwa nubwo itaramurikwa kumugaragaro.

Iyi album yaciye agahigo ko kuba album ihenze cyane hano mu Rwanda, kuko irikugurishwa agera ku madorali 1000$ asaga miliyoni imwe uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro Fatakumavuta yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE.com, yahamijeko hari abatangiye kuyigura ndetse yifuzako yagurwa nabenshi bashoboka mbere yuko ayimurika kumugaragaro taliki 30 Nzeri 2021.

Fata twamubajije itandukaniro ry’iyi album nizindi z’abandi bahanzi basanzwe bamurika hano mu Rwanda agira ati “nuko ari album y’u munyamakuru Fatakumavuta udasanzwe azwiho kuririmba ikindi kandi niyo album izaba iriho abahanzi benshi kandi bo mu ngeri zose”

Fatakumavuta yashyize hanze album ye ya mbere yise “Fatology” igizwe n’indirimbo 12, avugako izagaragaraho abahanzi 25.

Tumubajije icyatumwe atangira kuyigurisha amafranga menshi yagize ati “nuguha agaciro ibihangano byanjye no guca uwo muco mu bagenerwa bikorwa wo kumvira album ubuntu mu gihe indirimbo imwe kugirango ibeho bitwara amafaranga arenze miliyoni”

Hize Uwize imwe mu ndirimbo izagaragara kuri album Fatology
Zizi nayo izagaragara kuri Album ya Fatology
Cana nayo ni imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri iyi album

Album ya Fatology izamurikwa taliki 30 Nzeri 2021.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO