Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yagaragaje ibintu 10 yiboneye n’amaso ye ku mukino wa Classico y’u Rwanda wahuje Rayon Sports na APR FC.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Rayon Sports yatsinzwe APR FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22.

Ni ibitego bya Manishimwe Djabel na Ruboneka Bosco, ni mu gihe Rayon Sports yatsindiwe na Onana Willy Essombe.

Umutoza Adili aganiriza abakinnyi be

Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, aho abafana b’amakipe yombi bari babukereye, ni nyuma y’igihe kinini Stade zitakira abafana kubera icyorezo cya coronavirus, kuva MINISPORTS yadohorera abafana, ni wo mukino wari witabiriwe n’abafana benshi.

Umukino uhuza Rayon Sports na APR FC ni umukino uba utegerejwe na benshi cyane cyane abakunzi b’aya makipe yombi ahora ahanganye muri ruhago bigatuma imikino ihuza aya makipe witwa Classico y’u Rwanda.

Iyo aya makipe yakinnye havugwa byinshi ndetse iyo imwe yatsinze indi hari n’abafana badapfa kwemera ibyavuye mu mukino kubera guhangana kuba guhari.

Umunyamakuru wa BB FM,Imfurayacu Jean Luc

Umunyamakuru wa BB FM,Imfurayacu Jean Luc uzwi cyane mugisata cy’imikino akaba akunze cyane no gukurikirana imikino, yatangaje ibintu 10 yabonye kuri uyu mukino wahuje Rayon Sports na APR FC.

1. Umupira mwiza Hagati y’amakipe yombi. Kenshi ntabwo Classico y’u Rwanda ikunda kugira umukino mwiza.. Kuri uyu wa 2 bitandukanye n’imikino iheruka, twabonye umukino mwiza.

2. APR FC ni ikipe nziza, Rayon Sports ifite abakinnyi beza bataragira ikipe:

Wabyumva ni umwaka wa 3 wa Adil, Massoud Djuma ari gushakisha ikipe nziza. Abakinnyi Rayon Sports uyu munsi 11 yabanje mu kibuga, bwari u bwa mbere bakinanye uko batangiye.

Adil Mohamed n’ubwo yatakaje abakinnyi b’ingenzi umwaka ushize, ntabwo uyu mwaka byamukoze mu nkokora.

3. AKABOKO K’UMUTOZA ADIL KARAGARAGARA: Abakinnyi APR FC ifite ntabwo ari abamazina ahambaye, ariko uko bahuza umukino mu kibuga, ni intwaro ikomeye kuri iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Pressing yabo iri hejuru cyane, batsinze ibitego 2 bimeze nk’impano ahanini kubera igitutu botsa uwo bahanganye bataruhuka.

4. ONANA na YOUSSEF ni ABAKINNYI BEZA: Youssef Rharb na Onana Essomba ni abakinnyi beza cyane. Imikino 2 ya Gicuti Onana yakinnye akiza mu Rwanda yahise yerekana ko ari ku rwego rwiza, afite finissage iri hejuru cyane, yongeye kubyerekana uyu munsi atsinda igitego cyiza. Youssef niba atizwa, abasigaye iwabo bameze gute? 😕

5. DJABEL YAZAMUYE URWEGO CYANE: Djabel ari gukina umupira wo ku rwego rwo hejuru. Ni we Chef d’Orchestre w’ikipe y’ingabo z’igihugu.

6. RAYON SPORTS IRACYAFITE IKIBAZO KU MPANDE I NYUMA: Massoud afite akazi ko kubaka ikipe ikomeye, ariko ahari ku mugora cyane ni inyuma ku mpande.

7. IMISIFURIRE: Nsoro na bagenzi be bakwigurira agacupa. Ejo bitwaye neza n’ubwo bwari u bwa mbere Nsoro asifuye uyu mukino.

8. IGARUKA RY’ABAFANA: Umwaka n’amezi 8 birashize #COVID19 ikomye mu nkokora imikino. Ejo abafana bari benshi cyane n’ubwo umukino wabaye amasaha agoranye.

9. RAYON SPORTS IKENEYE UMUZAMU: Imipira 3 APR FC yateye mu izamu imipira 2 yavuyemo ibitego.

10. IMIKINO 40 APR FC IDATSINDWA: Izahagarikwa na nde hano mu Rwanda ko mukeba wajyaga ayishobora bamutsinze 3 gakurikiranye?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO