Umunyamakuru kazi uri mubakunzwe cyane, umusore bahoze bakundana yashyize hanze amafoto y’ubwambure bwe ayoherereza inshuti ze n’abo mu muryango w’umukobwa.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Anne Nakawombe uzwi nka Annie Nixon, umunyamakuru wa NTV Uganda ukunzwe cyane muri Uganda, hagiye hanze amafoto ye yambaye ubusa, abishinja umukunzi we wakundaga kwigambako azamuhemukira.

Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amafoto y’ubwambure bwa Annie Nixon, umunyamakuru ukunzwe mu kiganiro ‘The Beat’ na ‘Dance Party Show’.

Annie Nixon, umunyamakuru wa NTV Uganda ukunzwe cyane muri Uganda

Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko Luvusi bahoze bakundana bakaza no kubyarana ariko bagatandukana ari we wabikoze cyane ko no mu minsi ishize yamuteye ubwoba ko azangiza ubuzima bwe, ni nyuma yo gutandukana na we.

Ati “Nari mbizi ko uwahoze ari umukunzi wanjye, se w’umuhungu wanjye, Edgar Luvusi ari we watanze amafoto yanjye yafashwe mu bihe byacu by’ibanga nsinziriye, twari tugikundana. Bigaragara ko ari igikorwa kibi cyateguwe kugira ngo yuzuze iterabwoba yari amaranye imyaka ibiri avuga ko azanyangiza kubera guhagarika urukundo rwacu bitewe n’ihohoterwa n’ubuhemu, ahitamo gukwirakwiza ayo mafoto mu nshuti ze.”

“Ndashaka gusaba imbabazi inshuti zanjye, umuryango wanjye n’abakoresha ku bw’ariya mafoto. Ndashaka no kugaragaza ko nategushywe n’ubugambanyi bwa kinyamaswa bya Edgar. Iki ntabwo ari cyo nari niteze kuri papa w’umwana wanjye, ntabwo bikwiye umubyeyi w’umwana muto wacu.”

Yakomeje avuga ko iki kibazo cyagejejwe mu buyobozi bubishinzwe kandi yizeye ko ubutabera buzatangwa kugira ngo hatazagira undi mugore uhohoterwa agakorerwa nk’ibyo yakorewe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO