Umunyamakuru MC Tino avuga kumukobwa yapfukamiye akamwambika impeta yagize ati “Nariteye da gusa ni muri filime”

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, hagaragaye amafoto agaragaza umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba MC Tino yateye ivi apfukamye, umukobwa ateze ikiganza ngo amwambike impeta.

Uyu mukobwa MC Tino yambitse impeta ni umukobwa witwa Igihozo Alliah usanzwe agaragagara muri filime z’urwenya hano mu Rwanda.

Mc Tino, yateye ivi yambika impeta, umukobwa w’ikizungerezi umaze kwamamara muri filime

Ni amafoto wabonaga, ari ibintu byateguwe bitewe naho bari bari uburyo hari hatatse indabo n’ibipirizo biriho amagambo asaba uyu mukobwa ko yakwemera kubera uyu musore umugore.

Aya mafoto yakwirakwijwe n’abantu benshi bamwe batera ingabo mubitugu, MC Tino bamubwirako bishimiye intambwe nziza ateye kuko bakekaga ko agiye gukora ubukwe n’uyu mukobwa yari yambitse impeta.

Nyuma y’ibyavuzwe byose, umunyamakuru MC Tino yamaze amatsiko abantu bose bamwifurije ishya n’ihirwe murugendo rushya bavugako atangiye, maze yemezako yateye ivi akambika impeta uyu mukobwa ariko ahamyako atari ibyanyabyo ahubwo ari filime bakinaga.

MC Tino yagize ati “Nariteye da!!!, gusa ni muri my new movie project yitwa Nirivara series izasohoka ejo ku wa wa mbere.”

Asoza agira ati “Mwakoze mwese ku migisha mwanyifurije n’ubufasha mwampaye”

Uyu mukobwa MC Tino yambitse impeta ni umukobwa witwa Igihozo Alliah usanzwe agaragagara muri filime z’urwenya hano mu Rwanda.

MC Tino ni umwe mubanyamakuru bazwi cyane hano mu Rwanda, akaba n’umushyushya rugamba wamamaye mu bitaramo bitandukanye, uyu mugabo aracyari ingaragu mu minsi ishize nibwo higeze kuvugwa inkuru ye n’umukecuru w’umuzungukazi, byavugwagako bakundana kugirango azamujyane muri Amerika, gusa ntawaje kumenya uko byarangiye kuko niyo ubimubajije ntacyo aba yifuza kubitangazaho.

Tino avuga kubamushimi ko yateye ivi

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO