Search

Umunyamakuru Michelle Iradukunda yambitswe impeta y’urukundo, yemerera umukunzi we kobazaba akaramata(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umunyamakuru  wa Televiziyo na Radiyo Rwanda hamwe na Magic Fm, Michelle Iradukunda yambitswe impeta y’urukundo ahamiriza uwo bakundana ko azamubera umugore bakibanira ubuzima bwose basigaje kuri iyi isi.

Umunyamakuru Michele Iradukunda

Kuri iki cyumweru taliki 23 Mata 2017, umusore witwa David nibwo yashinze ivi maze asaba Michelle Iradukunda ko yazamubera umugore, Michelle Iradukunda nawe ntiyazuyaje yahise amubwirako ko nawe ibyo ari ibintu asanzwe azi maze ahita amuhereza ikiganza amwambika impeta ya fiyansaye.

Michelle Iradukunda muguhamya umunezero n’ishema yatewe no kwambikwa impeta na David, yagize ati” “Bwa mbere ansaba ko nazamubera umugore nahise nibaza nti ‘ni ukuri se?’ kuko nta mpeta yari afite. Uyu munsi nabwo yongeye arabinsaba ambaza niba ‘nakwemera kumubera umugore’, nanjye sinazuyaje, namubwiye ko asanzwe azi igisubizo…””

Arongera agira ati” “Nzahora mvuga Yego ubu n’iteka ryose kuko uri umwe mu bigize ubuzima bwanjye ubuziraherezo. Urukundo rwawe rwankoze ku mutima…””

Iradukunda na David bamaze imyaka igera kuri itanu bakundana, aba bombi bakunze kugaragara bafatanye agatoki ku kandi mu mujyi wa Kigali, muguhamya urukundo rwabo bakunze kugaragaza amafoto yabo kumbuga nkoranyambaga bari mubihe byiza by’urukundo bereka inshuti zabo ko bameze neza.

Nubwo iyi Couple ntacyo iratangaza kubijyanye n’ubukwe bwabo, ariko amakuru atugeraho arahamyako ubukwe bwa David na Michelle ari muri uyu mwaka 2017

Uretse kuba Michelle Iradukunda azwi cyane mu biganiro by’imyidagaduro hano mu Rwanda, uyu mukobwa yamenyekanye ubwo yari mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 maze icyo gihe ataha amara masa kuko atagaragaye muri batanu bambere, muri 2010 yaje kongera kugerageza amahirwe ashaka ikamba rya Nyampinga, mucyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda(NUR) icyogihe yabaye igisonga cyambere cya Miss NUR

Kuri ubu Michelle Iradukunda ni umunyamakuru wa Radio Rwanda na Televiziyo by’u Rwanda, akorera na Magic Fm, azwi mu kiganiro Waramutse Rwanda kitambuka kuri Televiziyo mu  masaha ya mugitondo.

Iradukunda n’umukunzi we, David wamaze kumwambika impeta ya fiyansaye

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.