Umunyamakuru wakundwaga na benshi murubuga rw’imikino kuri Radiyo Rwanda, yasezeye ajya kwiga

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyamakuru w’imikino Patrick Habarugira wamamaye nka Paty’ wari ukuriye igisata cy’imikino kuri Radio Rwanda, yasezeye yerekeje muri Canada gukomeza kwiga.

Uyu munyamakuru wakoreraga ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA), uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021 nibwo ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri iki gihugu.

Umunyamakuru w’imikino Patrick Habarugira wamamaye nka ‘Paty’ wari ukuriye igisata cy’imikino kuri Radio Rwanda

Patrick Habarugira yasoje Itangazamakuru muri Kaminuza ya Kabgayi, yakoreye Radio Mariya mbere y’uko muri 2011 atangira gukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Agiye gukomeza Infographie en Journalisme mu Burasirazuba bwa Canada i Quebec.

Patrick Habarugira wakunzwe n’abatari bake mu kiganiro Urubuga rw’Imikino, yabaye umwanyamakuru mwiza w’umwaka muri Siporo ubwo yegukanaga ibihembo umwaka wa 2017 na 2020.

Patrick Habarugira yaramaze imyaka irenga icumi kuri Radio Rwanda, yahageze avuye kuri Radio Rwanda Inteko kubera ubuhanga mu by’imikino.

Paty yakoze ubukwe mu 2016, ni umugabo wubatse afite umwana umwe w’umukobwa.

Paty yakoze ubukwe mu 2016, ni umugabo wubatse afite umwana umwe w’umukobwa.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO