Umunyamasengesho wari inshuti ya Mukeshabatware Dismas yavuze uburyo mu bihe bitandukanye Imana yagiye imwereka ko ari hafi kwitaba Imana.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyamasengesho wari inshuti ya nyakwigendera Mukeshabatware Dismas yavuze uburyo mu bihe bitandukanye Imana yagiye imwereka ko ari hafi kuyitaba.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nyakanga 2021 nibwo Mukeshabatware Dismas yasezeweho bwa nyuma mu rugo iwe aho yari atuye ku Gisozi.

Mwarimu Jean Baptiste umwe mu batanze ubuhamya kuri Mukeshabatware Dismas

Uyu musaza wamamaye mu ikinamico no kwamamaza kuri Radio Rwanda yitabye Imana ku wa 30 Kamena 2021 azize uburwayi bw’umutima.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe n’abantu bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ababashije kuhagera higanjemo abo bafatanya umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR n’abandi bakoranye mu yindi mirimo.

Mu buhamya butandukanye bwatanzwe, bwagarukaga ku kuba Mukeshabatware yari umuntu ukunda Imana kandi witanga, haba mu kwitabira amasengesho ndetse no gutanga inkunga mu buryo bufatika.

Mwarimu Jean Baptiste umwe mu batanze ubuhamya kuri Mukeshabatware Dismas, yavuze ko urupfu rwe yari yararubonye mu masengesho ndetse ko yari yarabimubwiye.

Ati “Mbere y’uko asoza urugendo rwe nari ndi mu masengesho nsenga kuko twari tumaze igihe turi inshuti kandi mbasura, hanyuma mu gihe kimwe ndimo nsenga Imana imbwira ko urugendo rwe rugiye kurangira hano mu Isi kandi ko imuhaye iherezo ryiza.”

Mwarimu Jean Baptiste avuga ko yishimira ko Mukeshabatware asoje urugendo rwe neza kuko Imana yamubwiye agiye mu birori bye.

Ati “ Ku munsi wo ku wa kabiri nari ndi ahantu nsenga, ijwi ry’Imana riransanga rinyereka marayika amuhagaze imbere amubwira ngo niyambare imyenda ye kuko agiye mu birori bye.”

Ibyavuzwe n’uyu mukozi w’Imana ntibitandukanye n’ibyavuzwe n’umuhungu we witwa Nyirimigambi Philbert, na we uherutse gutangaza ko ku munsi we wa nyuma, Mukeshabatware yabyiyumvisemo ndetse akabimubwira.

Ati “Mbere y’uko byose biba twaganiriye kuko ninjye wamujyanye kwa muganga, arambwira ati ‘ndimo ndiyumvamo ko igihe cyo gutaha kigeze, kuko nabonaga yigenza naketse ko ari Stroke yaba yagarutse.”

Mukeshabatware yitabye Imana afite imyaka 71. Umugore we babyaranye abana 9 yitabye Imana mu 2018.

Umunyamasengesho wari inshuti ya nyakwigendera Mukeshabatware Dismas yavuze uburyo mu bihe bitandukanye Imana yagiye imwereka ko ari hafi kuyitaba.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO