Search

UMUNYAMERIKAKAZI AGARAGAZA IMPAMVU AHIGA INYAMASWA AKAZICA KANDI AZIKUNDA.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ubuhigi ni kimwe mu myuga utakigezweho cyane muri iki kinyejana mu bihugu byinshi ku isi. Bwakorwaga cyane nko mu myaka ijana (100) ishize kujyana hasi. Christine Cunningham ati: “nkunda inyamaswa ariko ndi mu bantu bazihiga cyane hanyuma bakazigubanya.”

Amakuru dukesha BBC agaragaza ko Christene yavukiye muri Alaska muri Amerika, gusa ntiyigeze akurira mu muryango w’ abahigi. Ahubwo, amaze gukura, nibwo yafashe icyo icyemezo. Akora umwuga wo guhiga. Umwuga we, awufatanya n’ umugabo witwa Steve Meyer. Uyu mugore avuga ko ibibazo ahoro yumvana abantu, batiyumvisha ukuntu waba ukunda inyamaswa hanyuma ukaba uwambere mu kuzica.

Ati: “ubu aho nshiye hose nitwa umusazi, umwicanyi karahabutaka kuko mpiga inyamaswa nkazica kandi mvuga ko nzikunda.” Ibyo byose binsha mu matwi, kandi nkumva icyo baba bashatse kuvuga.

Christine akunda guhiga mu gihe cy’ impeshyi. Gusa avuga ko no mu gihe cy’ imvura ahiga nijoro. Cunningham ati: “ntibyoroshye kumvisha ikiremwa muntu ko kugirango umwana w’ umuntu abeho, hari ibiremwa bigomba kuhasiga ubuzima.”

Akomeza avuga ko ubuhigi buri mu bintu bitunze benshi by’ umwihariko abo mu gace ka Alaska. Ati: “Inyamaswa zatunze ibisekuruza by’ imiryango myinshi ino iwacu. Mu gace kacu, tuzifata nk’ ifunguro rya mbere.”

Ubuhigi buri mu moko atandukanye. Hari ubuhigi bukorwa ushaka igihembo runaka, hakaba n’ ubukorwa urenze ku mategeko runaka igihugu kiba cyarashizeho arengera inyamaswa z’ igasozi. Christine atangaza ko adakora mwene ubu bwoko bw’ ubuhigi. Ati: “twe turahiga tugasarura mu buryo bwiyubashye. Mu buhigi dukora, dushyiramo n’ ubumuntu, duhitamo kuyifata cyangwa kuyica. Dukunda cyane gufata inyoni n’ imbwa.”

Christine avuga ko abantu baba mu gice cy’ umugi batajya barya ibikomoka ku nyamaswa by’ umwimerere. Nta bushobozi bafite bwo kurya inyamaswa bifatiye bo ubwabo.

Yagiye mu mwuga wo guhiga kugirango arebe kurya inyama icyo bisobanura? No kugirango arebe koko niba afite ubushobozi bwo kuba yakwica inyamaswa, hanyuma akayitunganya.

We n’ uwo bafatanya guhiga, Steve Meyer, bakunda guhigira ku musozi wa Kenai. Ati: “rimwe turi muri uyu musozi, twigeze gutega inyamaswa nka Moose, Lyinx, Wolves, Wolverine, ihene z’ igasozi, zirafatwa zose. Hari muri 2016. Niwo mutego nateze ukukana inyamaswa nini cyane mu mateka yanjye mu guhiga.”

Yishimira cyane kuba ahigana na Steve. Hari ibyo agenda amwereka kuko we yahize kuva mu bwana bwe mu gace k’amajyaruguru ya Dakota. Avuga ko ubwo batangiraga guhigana inyoni n’ imbwa, yamuhishuriye ko burya hari inyamaswa zishobora kuba iz’ igasozi cyanwa zikabana neza n’ abantu kandi neza. Urugero nk’ injangwe cyanwa imbwa.

Yagize ati: “twe duhigira imiryango myinshi yo muri Alaska. Ubuhigi buba bwemeye kuri buri muntu, gusa ikibatandukanya ni umusaruro bazana.”

Christine akorera mu ikipe y’ ubuhigi yemewe n amategeko. Akunda no kujya muri gahunda za reta z’ abahigi bitanga mu gutanga ibaba rimwe n’ umurizo w’ ubwoko bw’ inyamaswa yihindura umweru gu gihe cy’ urubura baba bahize.

Mu gihe ibindi bihugu byinshi ku isi, abagabo aribo benshi bafata iyambere mu mwuga w’ ubuhigi, muri reta zunze ubumwe z’ Amareka cyane cyane mu gace k’ Alaska, siko biri. Ho, abagore nibo bakunda guhiga. Christine asoza yagize ati: “ubuzima ku bantu ntibwabaho cyangwa ngo bworohe hatagize ibinyabuzima bimwe biba ibitambo ngo bipfe, hanyuma abantu babirye babeho.”

 

Yanditswe na John Baptiste MUNYEMANA

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.