Search

Umunyana Shanitah wavugishije benshi muri Miss Rwanda yatoranyijwe kuzaserukira u Rwanda muri Miss University Africa

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umunyana Shanitah n’umwe mu bakobwa bavugishije benshi ubwo yari mu bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 akaza no kwegukana umwanya w’igisonga cya mbere, kuri ubu yatoranyijwe kuzaserukira u Rwanda mu marushanwa ya Miss University Africa 2018.

Umunyana Shanitah yatoranyijwe kuzaserukira u Rwanda muri Miss Universtiy Africa.

Umunyana Shanitah abaye umunyarwandakazi wa gatatu ugiye guserukira igihugu muri irirushanwa nyuma ya Kayibanda Aurore waryitabiriye bwa mbere ntabashe no kuza mu myanya y’imbere ndetse na Umutoniwase Linda waryitabiriye muri 2017, akaza gusoza abonetse mu icumi ba mbere.

Muri uyu mwaka iri rushanwa mpuzamahanga rizaba mu Ukuboza, rikazitabirwa n’abakobwa basaga 50 baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Africa kandi biga mu makaminuza.

Shanitah w’imyaka 18 y’amavuko, yatoranyijwe kuzaserukira igihugu na Rwanda Inspiration Back Up ari nayo isanzwe ihitamo abakobwa baserukira igihugu mu marushanwa y’ubwiza.

Nubwo aya marushanwa yitabirwa n’abakobwa biga mu makaminuza atandukanye kandi Shanitah akaba ataratangira kwiga kaminuza ngo ntampungenge bimuteye kuko ateganya gutangirana n’umwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri kandi amarushanwa ari mu Ukuboza.

Uyu mukobwa avuga kandi ko mbere yo kujya guhatanira iri kamba azabanza kwegera mugenzi we Umutoniwase Linda waserukiye u Rwanda muri iri rushanwa umwaka ushize wa 2017, akamusangiza k’ubunararibonye yahakuye.

Umukobwa uheruka kwegukana iri kamba mu mwaka wa 2017 n’uwitwa Lorriane Nadal wari uhagarariye Mauritius, icyo gihe akaba yarahigitse abandi 53 bari bahanganye.

 

Shanitah yari mubahabwaga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanada 2018, birangira abaye igisonga cya mbere.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.