Search

Umunyana Shanitah yahanuriwe na Bishop Rugagi ko ariwe uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018 (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umunyana Shanitah umwe mu bakobwa 20 batorewe gukomeza mu cy’iciro cyanyuma mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018 akanaba umukirisitu mu itorero rya Bishop Rugagi Innocent. Mu materaniro yo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018, uyu mukozi w’Imana yasengeye uyu mukobwa anamuhanurira ko ariwe uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Umunyana Shanitah yahanuriwe na Bishop Rugagi ko ariwe uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018 nibwo mu mujyi wa Kigali habereye amajonjora yo gutoranya abakobwa 20 bagomba gukomeza mu cyiciro cyanyuma cy’amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Mu bakobwa batoranyijwe harimo Umunyana Shanitah wahamagawe ari uwa kabiri, akaba afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55 akaba yariyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo.

Shanitah asanzwe ari umwe mu bakirisitu bakomeye kandi bakora mu rusengero rwa Bishop Rugagi Innocent (Redeemed Gospel Church Rwanda) ndetse n’ababyeyi be na bo n’abajyanama b’imena mu rusengero rw’uyu mukozi w’Imana uzwi nk’umunyabitangaza.

Mu materaniro yabaye kuri iki Cyumweru ubwo Bishop Rugagi yarimo yigisha ijambo ry’Imana yaje kuvuga ko yatunguwe cyane no kuba mu rusengero rwe ‘Abacunguwe’ harimo abakobwa bafite impano zikomeye. Niko guhita ahamagara Umunyana Shanitah maze aramusengera avuga ko instinzi ye ari iy’Abacunguwe bose.

Bishop Rugagi yahise asaba buri mukirisitu wese wo mu itorero Redeemed Gospel Church kujya atora Umunyana Shanitah inshuro 600 ku munsi biciye mu butumwa bugufi bityo akaba ahesheje Imana icyubahiro.

Yagize ati “Aho uzaba uri hose musengere, mushyigikire, ohereza SMS 600 ku munsi. Wabyumvise, andika umubare rimwe wandike Miss Shanitah hanyuma wohereze, ni ibyo…”

Nyuma yo kumusengera no kumuhanurira instinzi, Bishop Rugagi yahise anatumira Umunyana Shanitah n’abandi bakobwa babiri mu kiganiro asanzwe akorera kuri Televiziyo yashinze ya TV7 ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare.

Bishop Rugagi Innocent yasengeye Umunyana Shanitah anashimangira ko ari we uzaba Miss Rwanda 2018.

Shanitah yahamagawe ari uwa kabiri mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero ari nacyo kiciro cyanyuma cy’amarushanwa ya Miss Rwanda 2018.

Shanitah wa kabiri uhereye ibumoso ari kumwe na bagenzi be babonye itike yo kuzajya mu mwiherero.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.