Umunyana  wamamaye nka Mama Sava muri filime ya Papa Sava yiyamye abagabo buririra ku kuba yaratandukanye n’umugabo we bakifuza kuba baryamana na we bamwita indaya.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyana Annalisa wamamaye nka Mama Sava muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava, yiyamye abantu buririra ku kuba yaratandukanye n’umugabo we bakifuza kuba baryamana na we bamwita indaya.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Mama Sava yahishuye ko yatandukanye n’umugabo we ndetse hashize igihe kinini, gusa ngo ahura n’ikibazo cy’uko hari abajya bamufata nk’indaya bitewe n’uko ari umugore udafite umugabo.

Umunyana  wamamaye nka Mama Sava muri filime ya Papa Sava yiyamye abagabo buririra ku kuba yaratandukanye n’umugabo we bakifuza kuba baryamana na we bamwita indaya.

Ati “Maze imyaka 4 ntandukanye n’umugabo, bisobanuye ko nta mugabo ngira turarana(…) Njyewe hari ikintu nshaka kubwira abantu, abantu murekere kumva ko umukobwa wabyariye iwabo ari indaya cyangwa umugore watandukanye n’umugabo ari indaya, niko dufatwa ariko siko biri.”

“Umukobwa wabyariye iwabo ashobora kuba yaragize impanuka, uretse ababiteguye abandi byagiye biba nk’impanuka, abafashwe ku ngufu abo bashutse ari abana harimo n’ibindi, niba naratandukanye n’umugabo ntabwo biha uburenganzira buri mugabo kuzanyurira, ambwira ibigambo yishakiye, rimwe na riwe tuzajya tugira amahane kubera abantu, kuki abantu bumva ko umugore wese watandukanye n’umugabo ari indaya.”

Mama Sava muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava

Avuga ko uburyo ahangana n’aba bagabo baba bashaka kuryamana na we ari uko yifitemo akantu ko kubasuzugura bityo ko abenshi abasuzugura.

Mama Sava avuga ko nyuma yo gutandukana n’umugabo we, ubu ari mu rukundo n’umusore ukomoka mu Ntara y’Iburasirazuba mu mutara.

Mama Sava afite abana 2 b’abakobwa

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO