Search

Umunyarwanda yasubiyemo indirimbo yakunzwe cyane Perfect by Ed Sheeran (Yumve hano).

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Frank Mudandi yasubiyemo imwe mu ndirimbo zabiciye bigacika muri 2017  perfect by Ed Sheeran.

Frank Mudandi wasubiyemo perfect ya Ed Sheeran

Iyi ndirimbo kubera gukundwa yagiye isubirwamo n’abahanzi benshi batandukanye harimo iyu uyu muhanzi irimo n’ururimi rw’igifaransa , iyo yasubiranyemo na Andrea Bocelo, ndetse n’iyakunzwe cyane yasubiranyemo na Beyonce.

Azwi ku mazina ya Frank Mudandi, amazina ye nyakuri ni Ndamyirokoye Francois iyi ndirimbo uyu muhanzi yayisubiyemo ayiririmba mu ndimi z’icyongereza ndetse n’Igifaransa. Yasohoye iyi ndirimbo mu gihe ari gutegura amashusho y’indi aheruka gushyira hanze yitwa “Soulmate”azashyira ahagaragara mu mpera za Nyakanga cg mu ntangiriro za Kanama muri uyu mwaka wa 2018.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuzeko impamvu yasubiyemo iyi ndirimbo aruko yakunzwe cyane kugeza na magingo aya igikunzwe na benshi ku isi.

Ashimangira ko yizeye ko abakuru, abato ndetse n’urubyiruko bazayikunda bitewe n’uburyo bwiza yateguranye iyi ndirimbo ye “perfect”.

 Frank Mudandi ngo agiye gukomeza gusohora ibihangano bitandukanye muri 2018 , dore ko muri 2017 yari yasohoye indirimbo yitwa “Ni Miss” mu buryo bw’amajwi ikorwa na Evydeks naho mu buryo bw’amashusho ikorwa  na Spak G.

Soulmate  yo yakozwe  na Producer Fazzo. Perfect yasohoye nayo yatungarijwe mu nzu itunganya umuziki yitwa Next Records ikorera mu Mujyi  wa Kigali.

 

 

Emmyson Bakunda

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.