Umunyarwandakazi Miss Teta Sandra, yibarutse umwana w’umukobwa yabyaranye n’umuhanzi wo muri Uganda, Weasel Manizo wamamaye mu itsinda rya Good Lyfe.
Teta yibarutse imfura ye mu ijro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 16 Gicurasi 2020 abyarira mubitaro bya Kisubi Hospital i Entebbe muri Uganda ari naho asigaye aba.
Umwana Teta yabyaranye na Weasel bahise bamuha akazina ka Ria Mayanja

Iyi nkuru yabanje gutangazwa nabo mu muryango wa Weasel, barimo umuvandimwe we witwa Humphrey Mayanja uri mubaherekeje uyu mugore agiye kubyara.
Humphrey Mayanja yagize ati “Yavutse nijoro, hura n’umusitari Ria Mayanja, We na Nyina bameze neza, “

Ibyamamare bitandukanye byo muri Uganda byishimiye uyu mwana wa Weasel yabyaranye n’umunyarwandakazi, abarimo Y Keebenda, Judith Heard,Jose Chameleon, Dj Pius nabandi bishimiye ivuka ry’uyu mukobwa wa Weasel.
Weasel nawe abinyujije kumbuga ze nkoranyambaga yahamijeko yishimiye uyu mwana w’umukobwa yibarutse aho yagize ati “Ndabamurikira umusitari Ria Mayanja”

Teta Sandra yamamaye cyane hano mu Rwanda, ubwo yatorwaga nka Nyambinga wa Kaminuza ya SFB, nyuma yaje gukomeza kugaragara cyane mu byamamare bya hano mu Rwanda ubwo yakundaga gutegura ibitaramo yise “All Red Party” nyuma uyu mukobwa isoko ryo mu Rwanda risa niryamunaniye ahita ajya kuba muri Uganda ari nabwo yatangiye gukundana na Weasel Manizo wo mu muryango wa Jose Chameleon.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook