Umunyarwandakazi Vanessa uko yinjiye muri filime yiswe “Wife Material” umunyarwenya Eric Omondi yakinishijemo abakobwa baturuka mu bihugu bigera kuri 5.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Uwase Vanessa ni umwe mubakobwa 2 b’abanyarwandakazi bari kugaragara muri filime yiswe “Wife Materiel” y’umunyarwenya Eric Omondi umaze kwamamara cyane mu rwenya muri Kenya.

Iyi filime, Omondi yise “Wife Materiel” ni filime y’uruhererekane aho igaragaramo abakobwa baturutse mu bihugu bigera kuri bitanu, harimo Kenya, u Rwanda, Nigeria, South Sudan na Ethiopia.

Uwase Vanessa, umunyarwandakazi uri mubatoranyijwe kugaragara muri Wife Materiel, uyu mukobwa yatubwiye ko kugirango yinjiremo kuri we hatabaye amatora nkuko abandi byagendaga

Uko aba bakobwa bagiye batotanywa buriwese yoherezaga video nuko Eric Omondi atoranyamo umunani, ari nabo azamarana amajoro 12 bakinana uyu mukino avugako azakuramo umugore umwe uzabasha kumutsindira mugihe cyose bazamarana.

Uyu mukino ukorwa nka filime wa Eric Omondi afata aba bakobwa bose bakabana mu nzu imwe, bakagenda bakora ibikorwa bitandukanye hagamijwe kugirango hazavemo umwe uzamwegukana.

Mu kiganiro IBYAMAMARE.com, twagiranye na Uwase Vanessa, umunyarwandakazi uri mubatoranyijwe kugaragara muri Wife Materiel, uyu mukobwa yatubwiye ko kugirango yinjiremo kuri we hatabaye amatora nkuko abandi byagendaga ahubwo, video ye yakunzwe cyane kurusha izindi bituma bamutoranya.

Vanessa yagize ati “Njye uko ninjiye muri Wife materiel bitandukanye nibyabandi nkuko ntakoze casting nk’abandi, njye natanze video irakundwa cyane ndetse numwe mubyamamare byo muri Sauti Sol agaragaza ko anshyigikiye bituma ntambuka.”

Uyu mukobwa avugako atari asanzwe azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, ahamyaka ko uyu ari umwanya mwiza wo kwigaragaza kuri we.

Abakobwa bose bagaragara muri Wife Materiel ya Eric Omondi

Vanessa usanzwe aba i Rubavu hamwe na Carole Duran umurika imideli i Kigali, nibo bahagarariye abanyarawandakazi muri iyi filime ya Eric Omondi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO