Search

Umunyarwenya Anne Kansiime yavuze ikinyarwanda agaragaza inyota afite yo gutaramira abanyakigali mugitarmo cy’urwenya.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umunyarwenya ukomoka mugihugu cya Uganda, Annee Kansiime yagaragaje inyota afite yo gutaramira abanyaRwanda mu gitaramo cy’urwenya arikwitegura i Kigali.

Annee Kansiime umunyarwenya umaze kumenyekana cyane muri East Africa, ari mu myiteguro y’igitaramo azakorera mu mujyi wa Kigali, Tariki 24 Nyakanga 2016 iki gitaramo cyiswe “Arthur and Kansiime Live’”kizabera mu Mujyi wa Kigali muri Serena Hotel. kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10 000frw) ndetse na 200 000frw ku bantu batandatu bazaba biteranyije hamwe bakagura ameza yo mu myanya y’icyubahiro.

kansiime anne

Mukugaragaza amarangamutima ye n’uburyo anyotewe kongera gususurutsa abanyaRwanda. Anne Kansiime abinyujije kurukuta rwe rwa facebook rukurikirwa n’abarenga million n’ibihumbi 700, yashyizeho ubutuma bwanditse mu Kinyarwanda aho yagize ati “Rwanda, Rwanda, Rwanda! Yemwe sha,sinjye uzarota nereka aba ninjas banje urukundo muruku kwa karindwi…..”

Abanyarwanda bakurikirana uyu munyarwenya kuri facebook byabatangaje uburyo uyu mugandekazi abashije kuvuga ikinyaRwanda maze baratangira bamuha ikaze ndetse bagaragazako bishimiye ko aza mu Rwanda.

Abahanzi bazasusurutsa abitabiriye iki gitaramo harimo itsinda rya Charly na Nina, Dj Pius ndetse na Uncle Austin.

kansiime anneeAmagambo Anne Kansiime yanditse abwira abamukunda ko afite inyota yo kubataramira

Abanyarwenya  Alex Muhangi (Uganda) na Babu (Rwanda) ni bo bazaba ari abashyushyarugamba muri iki gitaramo cya “Kansiime and Arthur live”.

Iki gitaramo cyateguwe na Decent Entertainment ikompanyi imenyekanisha abahanzi ikanategura ibitaramo hano mu Rwanda iyobowe na Muyoboke Alex.

Iyi ni inshuro ya Kabiri Kansiime aje gutaramira mu Rwanda aho yahaherukaga mu mwaka wa 2015 muri Kamena mugitaramo yakoreye muri Serena.

13612192_825837277547008_343912020446038041_nurupapuro rwamamaza iki gitaramo

kansiime

Kanda hano udukurikire kurubuga rwacu rwa youtube, urasangaho ibiganiro n’amashusho y’indirimbo bishya twaguhitiyemo, ntiwibagirwe gukana ahanditse”Subscribe” Kanda hano ujye udukurikira kuri facebook yacu, ntiwibagirwe gukora Like

Stony Paparazi

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.