Umunyarwenya Eric Omondi yafashwe na Polisi arafungwa azira imyigaragambo yari yateguye yo guhesha ishema abahanzi bo muri Kenya imbere y’abahanyamahanga.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyarwenya uri mubakunzwe mugihugu cya Kenya, Eric Omondi yatawe muri yombi na Polisi mu myigaragambyo yari yateguye asaba ko abahanzi bo muri Kenya bahabwa agaciro kurusha abahanzi bo mu mahanga.

Uyu munyarwenya yafashwe na Polisi ya Kenya mu myigaragambo yaberaga imbere y’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

Eric Omondi yatawe muri yombi na Polisi mu myigaragambyo yari yateguye asaba ko abahanzi bo muri Kenya bahabwa agaciro kurusha abahanzi bo mu mahanga.

Omondi amaze iminsi akora ubukangurambaga asaba abahanzi bo muri Kenya, ko bahabwa agaciro kurusha abahanzi bo mu mahanga.

Uyu munyarwenya asabako abahanzi bo muri iki gihugu indirimbo zabo zajya zicurangwa kukigero cya 75 ku ijana ndetse bagahabwa n’umwanya uhagije mubitaramo bibera imbere mugihugu cyabo, akanasaba ko bajya bishyurwa amafaranga menshi kurusha abahanyamahanga batumirwa mu bitarmo bibera muri iki gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri, taliki 16 Ugushyingo 2021, Omondi yari yateguye imyigaragambyo yatumiyemo abahanzi bose ndetse n’itangazamakuru mukumufasha kumvikanisha ikibazo cye.

REBA VIDEO

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Ubwo iyi myigaragambyo yatangiraga abayitabiriye polisi yabasutsemo imyuka iryana mu maso irabatatanya nuko Eric Omondi ahita atabwa muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri station ya Polosi yo mu mujyi wa Nairobi nkuko tubikesha ibitangazamakuru byo muri Kenya.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO