Umunyarwenya Eric Omondi yavuzeko ashaka abanyarwandakazi bazagaragara mu mashusho yise Wife Material aho abakobwa baba bamurwanira.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyarwenya Eric Omondi agiye gukinisha abanyarwandakazi mu mukino we yise Wife Material.

Abicishije ku rubuga rwa Instagram umunyakenya Eric Omondi yavuze ko yifuza umugore w’umunyarwandakazi bakazabana ubuzima bwabo bwose mu Mujyi wa Kigali.

Umunyarwenya Eric Omondi agiye gukinisha abanyarwandakazi mu mukino we yise Wife Material.

Ntabwo ari umugore nya mugore azasaba agakwa, bakabana ahubwo arashaka abakobwa azakoresha mu mukino we ucishwa kuri interineti yise Wife Material.

Uyu munyarwenya yashyizeho nomero za telefone abifuza kwinjira muri iri rushanwa bakoresha bamuvugisha.

Wife Material ni nk’ikiganiro kigaragaza ubuzima mpamo aho Eric Omondi afata itsinda ry’abakobwa bo mu gihugu runaka bakabana nawe bakarushanwa kugeza hari utsindiye kumubera umugore.

Kugeza ubu Eric Omondi amaze gushyira hanze ibice bibiri bya Wife Material aho yakoresheje abakobwa bo muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Mu gice cya kabiri hari abakobwa babiri bo muri Tanzania barwaniye mu kabyiniro bapfa Eric Omondi bakitabazwa inzego zishinzwe umutekano.

Kuva icyo gihe iki kiganiro cyahise gihagarikwa, Eric Omondi n’abandi 15 barimo n’abo bakobwa batabwa muri yombi barekurwa batanze amande y’ibihumbi 5o by’Amashilingi ya Kenya buri umwe

Hari ahandi Eric Omondi ajya muri kajugujugu ari kumwe n’umukobwa umwe bagasomana byimbitse.

Wife Material ntiyakiriwe neza ku ruhande rumwe bitewe n’ibikorwa bifatwa nk’iby’urukozasoni byagiye bigaragaramo.

Biteganyijwe ko Wife Material izatangira kwerekanwa tariki 19 Ukwakira 2021 ikazagaragaramo abakobwa bo mu Rwanda. Kenya, Nigeria, Ethiopia, Sudan y’Epfo.

Umunyarwandakazi witwa Murebwayire Irene witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ni we umaze gutangazwa ko ashaka kuba umugore wa Eric Omondi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO