Umunyeshuri warangije Kaminuza yakoze benshi ku mutima ubwo yajyaga kwishimana na Nyirakuru ku isoko aho acururiza Ibirayi n’ibitoki byamufashije kumurihira ishuri, yamutoraguye afite umwaka umwe yatawe na Se na Nyina(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Edward Kasenge yahawe Impamyabumenyi ihanitse mu nganda n’imitunganyirize y’imitekerereze (BIOP) mu birori byo kurangiza amashuri ya kaminuza ubwo Makerere University yatangaga izi mpamyabumenyi ku nshuro ya 71.

Uyu musore uvugako yize bimugoye cyane kubera ko atabanaga n’ababyeyi be, avuka yatawe na Nyina, ubwo yari afite umwaka umwe, icyo gihe Se nawe yari amaze guta Nyina, atoragurwa na Nyirakuru, ari nawe wamufashije akamurihira amashuri kuva muy’abanza kugeza ubu asoje kaminuza.

Edward Kasenge yagiye kwishimana na Nyirakuru mu isoko aho acururiza

Kasenge yakoze ku mitima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ubwo yagaragaraga yagiye, gushimira Nyirakuru wagize uruhare runini kugirango asoze amasomo ye ya kaminuza.

Uyu musore ahamyako, Nyirakuru bitari bimworoheye kuko nawe ntabushobozi yari afite, aho kuva kera, yacuruzaga ibirayi n’ibitoki mu isoko, ari naho yakuraga amafaranga y’ishuri.

Mu birori byo gutanga impamyabumenyi ya kaminuza ya Makerere ku nshuro ya 71, Kasenge yabaye uwa kabiri mu ishuri rye afite icyiciro cya kabiri cyo hejuru.

Uyu musore ubwo yambaraga ikanzu y’abarangije kaminuza, yifashishije amafoto arikumwe na Nyirakuru yagize ati “Muburyo budasanzwe munyemerere nshimire, umugore uri inyuma y’urugendo rwanjye rw’amasomo no gutsinda kwanjye, warakoze guhagarara iruhande rwanjye igihe cyose naringukeneye, Imana igihe umugisha cyane”

Nyirakuru nawe yari yanezerewe cyane
Uyu musore ahamyako, Nyirakuru bitari bimworoheye kuko nawe ntabushobozi yari afite

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO