Search

Umunyeshuri wisimbukuruje agakunda umudepite yahuye n’uruva gusenya

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umunyeshuri w’imyaka 25 y’amavuko wo mu mujyi wa  Kampala muri Uganda yahuye n’uruva gusenya nyuma yo gukunda byimazeyo umudepite witwa Sylvia Rwabwoogo akazajya amwoherereza ubutumwa bw’urufaya amugaragariza ko amukunda cyane.

Uyu musore yatawe muriyombi ndetse anerekezwa mu gihome amaze kwemera ko ibikorwa byo gutesha umutwe Depite  Sylvia Rwabwoogo yabikoze akoresheje nimero ya Telefone yabonye ayikuye ku rubuga rw’inteko ishinga amategeko rugaragaraho nimero abayobozi bakoresha.

Brian Isiko wikundiye Depite akaba yatangiye kubona ingaruka zo kwisimbukuruza, yari asanzwe yiga muri kaminuza ya  YMCA ishami rya Jinja muri Uganda. Akimara kwemerera urukiko ko yajujubije cyangwa se gutesha umutwe depite Sylvia Rwabwoogo amwoherereza ubutumwa yifashishije ikoranabuhanga (Cyber harassment ) yahise akatirwa imyaka2.

Isiko yemeye ko yajyaga ahamagara Depite Sylvia ndetse akamwoherereza ubutumwa bumwumvisha urukundo rwamurenze amufitiye kandi batarahura na rimwe nkuko yabibwiye urukiko rwa Buganda kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Nyakanga 2018.

Daily Monitor yanditseko ubwo Depite Sylvia Rwabwoogo yasobanuraga uburyo yagiye yakira ubutumwa buva ku muntu atazi, yabivuze ata amarira kubera agahinda byari bimaze kumutera, yavuze ko hashize igihe kirekire yakira ubu butumwa bumusaba urukundo.

Depite Sylvia Rwabwoogo ubu butumwa bwatangiye kumugeraho guhera mu Kuboza umwaka wa 2017 ubwo muri Uganda hari impaka  kwihindurwa ry’itegeko nshinga ryakuragaho  imyaka y’umukuru w’igihugu agomba kutarenza uretse kuba yarumvaga urukundo byanatumye agira urwicyekwe rw’uko ashobora kuba ari umuntu ushaka kumugirira nabi.

Yagize ati:”Bijya gutangira, natekereje ko ari umuntu usanzwe wo mu muryango uri kumpamagara , byarakomeje akajya ansaba urukundo , ngeze aho mbona birakabije nibwo nahise mbibwira Polisi.”

Bumwe mu butumwa Depite Sylvia Rwabwoogo yavuze ko yakiriye bukamutera ubwoba bwamugaragarizaga ko umukunda ashaka kuzamubera umurinzi w’ibihe byose ndetse atanakenye kuba yamubonana n’undi mu ntu uwariwe wese.

Uko ubwo butumwa bwari bwanditse :” Ndagukunda cyane niyo mpamvu nshaka kukurinda. Urukundo rwanjye ni urwawe gusa niyo mpamvu ntashaka umuntu numwe ukwitaho, nzabyikorera.”

Uburyo uyu musore yafashwemo Depite Sylvia Rwabwoogo yapanze na polisi yemera guhura na Isiko bahuye  kuwa 11 Kamena 2018 bahurira ahitwa Java House, mu nkengero za Kampala, akihagera Polisi ihita imufata.

Umusore mu rukiko yavuze ko ibyo depite Sylvia amushinja byose ari ukuri, avuga ko yifuzaga ko yamubera inshuti yihariye, ndetse asaba imbabazi. Yongeyeho ko yanamwifuzagaho inama ku mushinga yari afite, avuga ko nta wundi mugambi mubi yari amufitiye ari nayo mpamvu yemeye ko bahura kugirango baganire.

Nubwo uyu musore yemeye icyaha mu maguru mashya, ntibyabujije umucamanza kumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri kubera uburyo yitwaraga mu rukiko yisekera nk’utazi aho ari n’icyamuzanye.

Umusore yakatiwe imyaka 25 azira gukunda umudepite

Depite Sylvia Rwabwoogo wari ushakwaho urukundo

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.