Search

Umunyezamu Bakame ararira ayo kwarika, ntabaruwa imusezerera muri Rayon yigeze ahabwa ndetse nta n’umushahara aheruka.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Uwari Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports FC, Ndayishimiye Eric “Bakame” yemeye kuganira n’itangazamakuru nyuma y’igihe kirekire atifuza kuvuga ubuzima bwe nyuma yo guhagarikwa n’ikiep ya Rayon Sports FC.

Mu kiganiro yagiranye na Makuruki, Bakame yavuze ko yahagaritswe ariko nta baruwa imuhagarika yigeze ahabwa, kandi adahabwa n’ibindi byose agenerwa nk’umukozi birimo umushahara n’ibindi, gusa yicaye iwe mu rugo aratuje arategereje

Bakame yirukanwe burundu muri Rayon Sports kugeza ubu avugako ntamushahara aheruka ndetse ngo nta n’ibaruwa imusezerera yahawe.

Ati ” Nta mushahara, nta baruwa impagarika muri Rayon, amaso yaheze mu kirere, niba narahagaritswe ntumpe ibaruwa inyirukana, ndabaka ibaruwa ngo buri munsi dufite inama dufite inama ngo baraza kumbwira, nkabambwira ngo bampe ibaruwa biroroshye, n’ibigendanye n’imishahara sindabasha kubibona”.

Bakame avuga ko ataramenya icyo yazakora, agitegereje nubwo ahora abwirwa ko abayobozi ba Rayon Sports FC bari mu nama.

Rayon Sports FC iheruka guhemba abakinnyi 20 berekeje muri CECAFA KAGAME umushahara w’ukwezi kwa gatanu, abandi baracyategereje dore ko abatarahembwe uko kwezi barimo na Bakame ubwo amezi abaye abiri n’uku kwa karindwi kwatangiye batarahembwa.

Ndayishimiye Eric Bakame yahagaritswe na Rayon Sports FC ashinjwa gusuzugura ubuyobozi.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.