Search

Umunyezamu Bakame yanditse ibaruwa asaba imbabazi atakambira abayobozi ba Rayon ngo ababarirwe azakine umukino wa APR.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umunyezamu akaba na kapitene wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame yamaze kwandika ibaruwa asaba Rayon Sports imbabazi ndetse na bagenzi be bamaze kwandikira Perezida w’ikipe bwana Muvunyi bamusaba kubabarira kapitene wabo.

Umunyezamu wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric wari warahagaritse n’iy’ikipe

Amakuru atugeraho yemeza ko umunyezamu Bakame yamaze kwandikira Perezida Muvunyi asaba imbabazi ndetse anazisaba umuryango mugari w’abarayon bose.

Nyuma y’ibaruwa ya Bakame, Perezida Muvunyi yanakiriye indi baruwa ya bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports nabo bamusaba ko yababarira uyu mukapitene wabo ndetse akagaruka akabafasha ku mukino wa APR FC kuko babona bamukeneye cyane.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasubije Bakame na bagenzi be ko bagiye kubyigaho bakaza kubaha igisubizo cy’ubu busabe bwabo.

Ndayishimiye Eric Bakame yahagaritswe mu mpera z’icyumweru gishize azira amajwi yumvikanye avugana n’umufana yemeza ko abakinnyi aribo bari gucura umugambi wo kutitangira ikipe ikitwara nabi ndetse akanemeza ko aribo banditse ibaruwa isaba kwirukana umutoza mukuru.

Nyuma y’iminsi ibiri ahagaritswe, umutoza mukuru Minnaert n’abamwungirije nabo bahise bahagarikwa.

Ndetse kuri ubu ni uko amakuru mashya agera ku kinyamakuru Ibyamamare.com ni uko Ivan Minnaert, yirukanwe burundu muri iyi kipe nyuma y’umusaruro utari mwiza umaze iminsi uyiranga ndetse n’umwuka mubi watutumbaga mu bakinnyi.

Amakuru y’iyirukanwa rya Minnaert yatangajwe ku rubuga rwa Internet rw’iyi kipe rwanditse ko ’Umutoza Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports Ivan Jackie Minnaert ntakiri Umutoza wa Rayon Sports nyuma yo gusezererwa kubera umusaruro utari mwiza n’ibibazo bimaze iminsi biri mu rwambariro rwa Rayon Sports’.

Inkuru yo ku rubuga rw’iyi kipe ikomeza ivuga ko ‘abatoza bungirije Romami Marcel na Jeannot Watakenge babaye bahagaritswe by’agateganyo’ ndetse ko ’kuri uyu wa mbere tariki ya 11 uyu mutoza n’abamwungirije ntibakoresheje imyitozo kuko yakoreshejwe n’umutoza w’abazamu Nkunzingoma Ramadhani’.

Mu Cyumweru gishize nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC kuri Stade Amahoro, abakinnyi ba Rayon Sports banditse ibaruwa igenewe Perezida Muvunyi Paul baranayisinya bamusaba ko yasezerera Umutoza Ivan Minnaert kuko ariwe ntandaro y’umusaruro mubi ndetse akaba yaranashyize amakimbirane mu ikipe.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.